skol
fortebet

The Ben yavuze ku rukundo rwe n’umukobwa w’ikizungerezi yakoresheje muri Naremeye

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yahakanye amakuru yavugaga ko ari mu rukundo n’umukobwa yakoresheje mu ndirimbo ye yise “Naremeye” yakunzwe na benshi mu minsi iri imbere.

The Ben ukundwa na benshi by’umwihariko abakobwa, yabwiye ikinyamakuru Inyarwanda ko atajya ashyira mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga iby’urukundo rwe ndetse ngo yiteguye kubishyira hanze mu gihe nyacyo.

Yagize ati "Ni inshuti isanzwe,twamenyanye mu myaka ishize tuba abashuti hanyuma turakorana birarangira,ntabwo bigera ku rukundo nabibonye henshi no mu rugo barabimbajije ariko ntabwo dukundana.Ni ibisanzwe.

Igihe cyiza nikigera nzereka abantu umukunzi wanjye. Ndi umuntu utizerera ku mbuga nkoranyambaga n’urukundo, ni ibintu bihabanye kandi bikwiye kuba mambata, kuko urukundo rugomba kuba hagati y’abantu babiri bagakundana igihe cyagera bakabwira ababyeyi,bagahamagara abavandimwe,inshuti n’isi yose ikabimenya.Ndi umuntu ukunda kugira ibanga.”

The Ben yavuze ko yishimiye uko abantu bakiriye indirimbo ye nshya Vazi ikomeje guca ibintu hirya no hino ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa