The Ben uri mu myiteguro ya nyuma yo gutaramira Abanyarwanda tariki ya 1 Mutarama 2017 , avuga ko kumenyekana muri Amerika bitakorohera buri wese kuburyo bisaba kugira abantu batandukanye bakugira inama.
Ubwo yari ari mu kiganiro kuri KT Radio, kuwa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2016, The Ben yabajijwe niba abona ashobora kuzakora indirimbo igatuma amenyekana muri Amerika, aho aba, kuburyo yanacurangwa ku mateleviziyo akomeye yo muri icyo gihugu. Uyu muhanzi yavuze ko bisaba imbaraga (...)
The Ben uri mu myiteguro ya nyuma yo gutaramira Abanyarwanda tariki ya 1 Mutarama 2017 , avuga ko kumenyekana muri Amerika bitakorohera buri wese kuburyo bisaba kugira abantu batandukanye bakugira inama.
Ubwo yari ari mu kiganiro kuri KT Radio, kuwa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2016, The Ben yabajijwe niba abona ashobora kuzakora indirimbo igatuma amenyekana muri Amerika, aho aba, kuburyo yanacurangwa ku mateleviziyo akomeye yo muri icyo gihugu.
- The Ben avuga ko nawe ari gukora uko ashoboye ngo amenyekane muri Amerika
Uyu muhanzi yavuze ko bisaba imbaraga nyinshi, gukora cyane no kugira bamwe mu bantu bakugira inama kucyo wakora.Akomeza avuga ko ariko iturufu ya mbere ituma umuririmbyi runaka ukomoka muri Afurika amenyekana muri Amerika ari uko akora indirimbo ziri munjyana ya kinyafurika.
Agira ati "Iyo bamenye ko uri umunyafurika ariko ushaka kuba nkabo mu by’ukuri ntabwo ugurisha. Ariko iyo uri umunyafurika babona ko ushaka kuba umunyafurika, baba bashaka kumenya ibyo ukora.”
Akomeza avuga ko ibyo bituma umuhanzi amenyekana bityo n’amakompanyi akomeye akora ibijyanye n’umuziki, nka SONY Music, akamumenya akazamura impano ye.
The Ben avuga ko nawe icyo ari guharanira ubu ari ugukora indirimo zirimo injyana ya kinyafurika.
Ati “Iyo niyo ntambara nziza ndi kurwana kugira ngo habeho kumenya ko hari umuhanzi witwa The Ben ufite nawe icyo kintu muri we cyo kuririmba ikinyafurika, mu buryo bw’ubunyafurika (ariko) bifata igihe.”
Ikindi ngo ni uko kuba indirimbo z’abaririmbyi bo mu Rwanda zitandukanye, zidakunze kurenga imbibi z’u Rwanda ngo zicurangwe hirya no hino ku isi ari uko usanga akenshi abo baririmbyi, bakibanda kuririmba mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *