skol

Video ya The Ben aririmbana n’umukunzi we ikomeje Kuzamura amarangamutima ya benshi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 3 January 2022

Videwo y’umuhanzi The Ben ari kuririmbana n’umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella indirimbo “Why” yakoranye na Diamond ikomeje kuzamura amarangamutima y’abenshi.

Uyu muhanzi abinyujije kuri konti ye ya Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 585 ,asangiza abamukurikira videwo ka masegonda macye ari kuririmbana n’umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella ,maze benshi mu bakarebye berekana ko babishimiye cyane.

The Ben kandi Mu butumwa aherutse guha abakunzi be bamukurikirana kuri paje ye ya facebook, yahishuye ko Miss Pamella ari we rukundo rwe rwa mbere anahishura ikintu gikomeye amukundira.

Ikibazo abakunzi be bamubajije cyagiraga giti’’Ni abakobwa bangahe waterese mbere y’uko ushaka Miss Pamella? Ni abakobwa bangahe mwakundanye (EX) mu buzima bwawe’’.

Uyu muhanzi mugusubiza kandi yahise amubwira n’impamvu akunda Miss Pamella agira ati’’ Ndagukunda kubera ko ufite impano, uri mwiza ndetse ufite n’ikinyabupfura.’’

‘Why’ indirimbo nshya ya The Ben na Diamond yasohotse mu buryo bw’amajwi kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022 imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 497 ku rubuga rwa YouTube.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abategura irushanwa rya Mr Rwanda batangaje ko Super Manager ari mu basore...

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ryo gutora umuhungu...
21 January 2022 0

Ibyamamare birimo Meddy batangije igikorwa cyo gukusanya miliyoni 6 zo...

Abiganjemo ibyamamare nyarwanda nka Meddy, Kamichi, Patycope, Ella n’abandi...
21 January 2022 0

Sky2 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we[AMAFOTO]

Umuraperi Sky2 wamamaye cyane kumvugo nka wabagahe, nizindi zitandukanye...
20 January 2022 0

Ihere ijisho amafoto ya Mushiki wa Mutsinzi Ange uri guhatanira ikamba...

Umukobwa witwa Liliane Ugirwabo akaba na mushiki w’umukunnyi Mutsinzi Ange...
20 January 2022 0

Ubuzima bwa Miss Ingabire Grace nyuma y’isubikwa rya Miss World...

Nyuma y’isubikwa ry’irushanwa rya Miss World 2021 ku munota wa nyuma hirindwa...
20 January 2022 0

Kenya: Umu Dj yiyahuriye muri studio za Capital FM

Icyamamare mu kuvanga umuziki Dj Alex wakoraga kuri Capital FM yo muri...
20 January 2022 0