skol

The Ben yisubiyeho

Yanditswe: Tuesday 20, Jan 2026

featured-image

Nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zombi The Ben yisubiyeho akura ku mbuga nkoranyambaga ifoto yari yifashishije agaragaza ko ibitaramo Bruce Melodie yatangaje bizazenguruka Igihugu ari ibihuha.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2026, nyuma y’ibiganiro byamaze umwanya utari muto cyane ko yaba uruhande rwa The Ben ndetse n’urureberera inyungu za Bruce Melodie bagiranye inama yo kurebera hamwe icyateye uko kudahuza.

Nyuma y’uko Bruce Melodie asohoye ifoto yamamaza ibitaramo bizenguruka Igihugu azakorana na The Ben, uyu muhanzi we yagiye ku mbuga nkoranyambaga ahakana iby’ayo makuru.

The Ben yifashishije ifoto Bruce Melodie yari amaze gusangiza abakunzi be yagize ati “Fake News”, aha uyu mugabo yashakaga kuvuga ko iby’ibyo bitaramo ari amakuru y’ibihuha.

Kuva ako kanya inama zabaye inama, yaba izakorerwaga kuri telefone n’izo bakoraga imbonankubone.

Nyuma y’inama y’umwanya muremure, byarangiye The Ben yisubiyeho asiba ya foto yari yasangije abamukurikira agaragaza ko ibyatangajwe na Bruce Melodie ari amakuru y’ibihuha.

Ku rundi ruhande byitezwe ko guhera muri Kamena 2026, Bruce Melodie azakora ibitaramo bizenguruka Intara zose z’u Rwanda aho azataramana n’abahanzi barimo The Ben.

Ibi bitaramo ni bimwe mu byari mu masezerano yo kugira ngo Bruce Melodie yitabire igitaramo ‘The New Year Groove’ The Ben aherutse gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Mu masezerano bagiranye, The Ben yari yemeranyije na Bruce Melodie ko yitabira igitaramo cye, na we akazamwitura kwitabira ibindi bitaramo bine bizenguruka Igihugu.

The Ben na Bruce Melodie bategerejwe guhurira mu bitaramo bizenguruka Igihugu

Bruce Melodie yitabiriye igitaramo cya ’The New Year Groove’ cya The Ben

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa