skol
fortebet

’The Rock’ yatunguye benshi nyuma yo gusubiza ikibazo mu buryo butari bwo

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 07, Jul 2026

'The Rock' yatunguye benshi nyuma yo gusubiza ikibazo mu buryo butari bwo

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filime w’icyamamare Dwayne "The Rock" Johnson yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko habayeho ukwibeshya mu kiganiro yari arimo cyo kwamamaza filime nshya Moana, biteza urwenya mu bayikurikiye.

Ibi byabereye mu kiganiro cya Kiss FM cyari kiyobowe na Tyler West, aho Johnson yari yatumiwe kugira ngo avuge ku ruhare rwe rwa Maui muri iyi filime nshya iteganyijwe gusohoka muri uyu mwaka.

Mu gihe ibiganiro byari bigeze ku nyanja no koga, umunyamakuru yamubajije ati: "What’s your stroke of choice?" agamije kumenya uburyo bwo koga akunze gukoresha, nko koga mu buryo bwa freestyle, breaststroke cyangwa butterfly.

Ariko Johnson yasobanukiwe nabi icyo kibazo, atekereza ko ijambo stroke rifite igisobanuro kijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Yahise aseka gato mbere yo gusubiza ijambo rimwe ati: "Domination."

Igisubizo cye cyahise gituma umunyamakuru amusobanurira ko yabazaga uburyo bwo koga, aho yagize ati: "Nashakaga kumenya uko ukunda koga."

Johnson yahise amenya ko yari yibeshye, araseka, maze aravuga ati: "Yoo! Maui... inyanja! Nari nacyumvise ukundi."

Nyuma y’icyo kiganiro, Johnson yashyize amashusho yacyo ku rubuga rwa Instagram, asobanura ko yari ananiwe kubera gahunda nyinshi zo kuzenguruka amenyekanisha filime, ari na byo byatumye adafata neza ikibazo yari abajijwe.

Mu butumwa yaherekeje ayo mashusho, yavuze ko mu by’ukuri yari yatekereje ko umunyamakuru amubaza ikindi gisobanuro cy’ijambo stroke, yongeraho ko yari ageze igihe cyo kuruhuka no gufata amafunguro meza.

Iyo videwo yakomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bagaragaje ko basekejwe n’ubwo bwumvikane buke. Hari n’abavuze ko na bo bashoboraga gusobanukirwa nabi icyo kibazo nk’uko byagendekeye Johnson.

Ibi bibaye mu gihe Dwayne Johnson akomeje ibikorwa byo kwamamaza filime nshya Moana, yongeyemo gukina ari Maui, aho azafatanya n’umukinnyi mushya Catherine Laga’aia uzaba ari we ukina Moana. Biteganyijwe ko iyi filime izatangira kwerekanwa muri sinema ku wa 10 Nyakanga 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa