The Trainer yahakanye amakuru y’urukundo rwe na Isimbi Noeline nyuma yo kugaragaza ko baraye hamwe
Yanditswe: Thursday 26, Jan 2023

Izere Laurien umaze kubaka izina mu kumurika imideli no kuyitunganya yahakanye amakuru y’umubano wihariye na Isimbi Noeline uvugisha benshi ku mbugankoranyambaga kubera amafoto asangiza abamukurikira nyuma y’uko hasohotse amashusho agaragaza ko basohokeye ahantu hamwe ndetse bakanaharara bigakekwa ko bararanye.
The Trainer yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yasohokeye kuri Eagle View Lodge iherereye ku musozi wa Rebero, aho na Isimbi yagaragaje ko yaraye.
Ni amashusho yasamiwe hejuru n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bahamya ko aba baba bararanye.
Amashusho yabo bombi yagaragaza ko baharaye kuko hariyo ayo mu ijoro bari mu byumba ndetse n’ayo mu gitondo.
Ibi byatumye hari abatangira guhuza aya mashusho no kuba bararanye bishimira urukundo rwabo.
The Trainer yabwiye Igihe ko nta rukundi rwihariye ruri hagati ye na Isimbi, icyabaye ni uko bisanze ahantu hamwe bahasohokeye.
Ati “Nta rukundo ndimo na Isimbi. Twasohokeye hariya turi itsinda ry’inshuti.”
The Trainer yamamaye nk’umwe mu bafasha abantu muri siporo no mu mideli abinyujije muri Rich Men Look, Isimbi yavuzweho kurarana na we, azwi ku mbuga nkoranyambaga guhera mu 2019 ubwo yitabiraga Miss Rwanda.
Nyuma yakomeje kumenyekana bitewe n’amafoto n’amashusho yagiye asangiza abamukurikira atavugwaho rumwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *