Umuhanzi w’Umunyakanada The Weeknd yongeye kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi bafite imbaraga zikomeye mu muziki ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abahanzi 50 binjije amafaranga menshi rwakozwe na Forbes.
Raporo ya Forbes igaragaza ko The Weeknd yinjije miliyoni 298 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 435 z’amafaranga y’u Rwanda, ahanini akomoka ku bitaramo bye bya “After Hours Til Dawn Tour” bikomeje kuzenguruka isi.
Nubwo uru rugendo rw’ibitaramo rutararangira, biteganyijwe ko ruzasozwa muri uyu mwaka wa 2026. Mu kwezi kwa Nyakanga, The Weeknd azataramira inshuro enye zikurikiranya muri Stade de France kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 11 Nyakanga.
Mu rwego rw’umuziki, The Weeknd yakomeje kwitwara neza nyuma yo gusohora album ye yise Hurry Up Tomorrow mu 2025. Iyo album yakunzwe cyane ku rubuga rwa Billboard, ikomeza kugaragara mu zizwi cyane mu njyana za R&B na Hip-Hop.Ibi byose byatumye The Weeknd aba umuhanzi winjije amafaranga menshi kurusha abandi muri uwo mwaka, anashimangira umwanya afite mu bahanzi bakunzwe cyane ku isi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *