Theo Bose Babireba yavuze ukuri ku mafoto aherutse kumugaragaza asa n’uwasinze
Yanditswe: Wednesday 23, Nov 2022

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Theo Bosebabireba yavuze ukuri ku mafoto amaze iminsi acicikana ku imbugankoranyambaga amugaragaza ari mu iduka ricuririzwamo inzoga ndetse yasinziriye ku buryo byagaragaraga nkaho arizo zamurushije imbaraga.
Ayo mafoto yakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse yaje no gukurikizwa amashusho yahererekanyijwe n’abazikoresha, aho Bosebabireba yari ameze nk’ubwira abamukomereye ko baruhijwe n’ubusa.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuruyasobanuye uko ayo mafoto yafashwe ndetse ko yababajwe cyane n’abayafashe bakanayashyira hanze.
Aha yavuze ko yayafotowe ubwo yari yugamye mu iduka riri mu gasentere k’ahazwi nk’i Batsinda mu Karere ka Gasabo.
Ati “Nari mvuye mu masengesho i Ndera ngomba kujya guhura n’abakozi b’Imana i Batsinda, ntari nagerayo nibwo imvura yamfashe biba ngombwa ko nugama ahantu ku gasantere. Mu gihe nari nugamye agatotsi kaje kuntwara bankiniraho imikino mwabonye. Abahazi bambwiye ko uriya mugabo wanyifotorezagaho ari we nyiri iduka nari nugamyeho.”
Bosebabireba avuga ko ibyamubayeho ari ubugome bukabije kuko uwamufashe ariya mafoto iyo abishobora yari no kumuhohotera.
Theo Bosebabireba avuga ko kugeza ubu atariyumvisha ubugome abamukoze biriya bari bafite ndetse n’aho babukuye, gusa ahamya ko nubwo byamubabaje atari byo bigeragezo bikomeye ahuye na byo mu buzima.
Uyu muhanzi avuga ko atigeze ashimishwa na bamwe babonye ayo mafoto bakamucira imanza nyamara batagerageje gushaka ukuri.
Bosebabireba yavuze ko bibabaje kuba abantu baramuciriye imanza batabanje kumenya intandaro y’ayo mafoto ndetse niba uwayamufashe yarabikoze yasinze.
Ati “Biriya byanyeretse ko na Leta igifite akazi kenshi ko kugira ngo abantu bareke urwango rutari ngombwa, ubundi se bwo naba narasinze bakamfotora (uretse ko atari nabyo) uwayashyize hanze we byamumariye iki?”
Uyu muhanzi avuga ko bikekwa ko ariya mafoto yafashwe n’umucuruzi wo mu iduka yari yugamyemo nyuma yo kubona ko Bosebabireba yasinziriye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *