Thompson witeguraga kubyarana na Khloe Kardashian yafashwe amashusho ari gusomana n’undi mukobwa
Yanditswe: Wednesday 11, Apr 2018
Umukinnyi Tristan Thompson ukinira ikipe ya Cleveland Cavaliers ya Basketball witeguraga kubyarana n’umunyamideli Khloe Kardashian,yafashwe amashusho ari gusomana byimbitse n’umukobwa mu kabari ko mu mujyi wa New York. Thompson yafashwe amashusho ari gusomana n’umukozi wo mu kabari
Uyu musore w’imyaka 27 witeguraga umwana n’uyu murumuna wa Kim Kardashian, yafashwe amashusho n’umwe mu bari muri aka kabari arimo gusomana n’umukobwa utari uyu mugore we ayikwirakwiza hirya no hino ku mbuga (…)
Umukinnyi Tristan Thompson ukinira ikipe ya Cleveland Cavaliers ya Basketball witeguraga kubyarana n’umunyamideli Khloe Kardashian,yafashwe amashusho ari gusomana byimbitse n’umukobwa mu kabari ko mu mujyi wa New York.
Thompson yafashwe amashusho ari gusomana n’umukozi wo mu kabari
Uyu musore w’imyaka 27 witeguraga umwana n’uyu murumuna wa Kim Kardashian, yafashwe amashusho n’umwe mu bari muri aka kabari arimo gusomana n’umukobwa utari uyu mugore we ayikwirakwiza hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Thompson aritegura umwana mu minsi mike na Khloe
Tristan Thompson wari wagiye mu mugi wa New York ku wa Gatandatu, gukina umukino wa NBA ikipe ye ya CAVS yagombaga guhangana na New York Knicks ku wa mbere,yahitiye mu kabari n’inshuti ze,birangira atangiye no gushurashura mu bakobwa yari ahuye nabo mu kabari.
Nubwo uyu musore yakoze ibi,yari asize umugore we witegura kwibaruka mu minsi mike mu rugo rwe ruri mu mugi wa Cleveland,byatumye benshi bamunega ku buryo bukomeye.
Tristan Thompson si ubwa mbere aciye inyuma umukunzi we ,kuko uwo bahoze bakundana witwa Jordan Prince nawe batandukanye atwite.
Uyu niwe mukobwa bivugwa ko yasomanye na Tristan Thompson
Andi makuru yatangajwe n’ikinyamakuru TMZ kivuga ku byamamare muri USA,yavuze ko uyu musore atari kumwe n’uyu mukobwa witwa Lani Blair gusa ko hari nundi wamusanze mu cyumba cye cya hoteli.
Thompson na Khloe baritegura kubyarana umwana w’umukobwa
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *