skol

TikTok yaguzwe n’Abanyamerika

Yanditswe: Friday 23, Jan 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ikoranabuhanga cyo mu Bushinwa, ByteDance kigenzura TikTok, bwatangaje ko bwasinye amasezerano y’ubufatanye n’ibigo by’ishoramari by’Abanyamerika azafasha uru rubuga rwacyo gukomeza gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya masezerano ni intambwe ikomeye kuri uru rubuga kuko kuva muri Kanama 2020 nibwo Perezida Donald Trump yatangiye gahunda yo gushaka kuruhagarika kubera impamvu z’umutekano.

Ibi byarakomeje no ku butegetsi bwa Joe Biden aho muri Mata 2024, hashyizweho itegeko risaba ByteDance igenzura TikTok kurugurisha ku bigo by’ikoranabuhanga byo muri Amerika bitarenze muri Mutarama 2025 cyangwa igahagarikwa burundu muri iki gihugu.

Nyuma Trump amaze gusubira ku butegetsi yafashe umwanzuro wo guhagarika iyubahirizwa ry’iri tegeko ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga rurabyemeza.

ByteDance yatangaje ko yasinyanye amasezerano n’Ikigo cy’Abanyamerika kizajya kirinda umutekano w’abakoresha urubuga rwa TikTok.

Aya masezerano agaragaza ko ibigo by’ishoramari byo muri Amerika birimo Oracle, Silver Lake, na MGX ibarizwa i Abu Dhabi bizaba bifite imigabane ingana na 80,1% muri TikTok mu gihe ByteDance izaba ifitemo ingana na 19,9%.

Hahise havukamo ikigo cyitwa TikTok USDS Joint Venture LLC, ndetse abanyamigabane myinshi ni Abanyamerika. Kizoroshya imikoranire ya TikTok na Amerika, bitume uru rubuga rudahagarikwa muri iki gihugu.

Perezida Donald Trump yagaragaje ko yishimiye aya masezerano abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ubu TikTok igiye kuzajya igenzurwa n’itsinda ry’Abanyamerika b’abashoramari kandi bakomeye muri iyi Si.”

Yakomeje ashimira Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping wagize uruhare muri aya masezerano kugira ngo ashyirwe mu bikorwa.

Ati “Ndagushimira cyane kuba twarakoranye kandi ukemeza aya masezerano. Bishoboka kuba bitari gukunda gusa ntabwo ariko byagenze ndetse twishimiye icyemezo cyawe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa