skol

TikTok yavuguruye amabwiriza agenga imikoreshereze yayo

Yanditswe: Saturday 16, Aug 2025

featured-image

TikTok yatangaje ko igiye kuvugurura amabwiriza agenga uko abantu bitwara kuri uru rubuga, aho azatangira gukurikizwa ku itariki ya 13 Nzeri 2025. Nubwo byinshi mu byahindutse ari ugutanga ibisobanuro by’amabwiriza asanzwe mu buryo bworoshye, hari n’amashya yongewemo.

Ku birebana n’abakoresha uburyo bwa ‘LIVE’, TikTok yasobanuye ko buri wese ubukoresha azajya aba ari we ufite inshingano za buri kimwe kibera mu kiganiro cye, bityo ikizajya kihabera cyose azajya akibazwa.

Ibi bireba cyane abakoresha izindi porogaramu zitari TikTok muri ‘Live’ zabo, nk’izisoma amagambo zifashishwa mu gusoma ’comments’ (Text to Speech tools) izisobanura indimi (translation tool), kuko zishobora kurenga ku mabwiriza agenda uru rubuga.

TikTok yavuze ko ari inshingano zabo kugenzure izi porogaramu kuko bazajya babazwa buri kimwe.

Ikindi ni uko TikTok yasabye ko buri gihe ibikorwa by’ubucuruzi bigomba gusobanurwa neza. Yanongeyeho ko amashusho asaba abantu kugura ibintu hanze ya TikTok azagabanyirizwa amahirwe yo kugaragara cyane, cyane mu bihugu bifite TikTok Shop, mu rwego rwo gushyira imbere ubucuruzi bw’imbere mu rubuga.

TikTok kandi igiye kurushaho guhinduka porogaramu ifite imiterere n’imikorere bijyanye n’imyitwarire by’uyikoresha.

Ibi bivuze ko ibisubizo byo mu ishakiro, uko amashusho agaragara cyane ku rukuta rwawe (recommendations), uburyo ibitekerezo ku mashusho ureba bikurikirana byose bizahinduka hajye haza ibijyanye n’ibyo ureba cyane, ibyo ukunda (likes), ibyo usubiza (replies) n’ibindi.

Ku birebana n’amashusho akorwa hifashishijwe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence, AI), amabwiriza mashya ubu arasobanutse mu buryo bwumvikana.

TikTok ivuga ko itazemera amashusho y’ibinyoma ku ngingo zikomeye zireba rubanda cyangwa ashobora kubangamira umuntu ku giti cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa