skol
fortebet

Timaya utegerejwe mu gitaramo i Kigali yahunze nyuma kugonga umukobwa agakomereka bikomeye

Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, Inetimi Timaya Odon wamenyekanye mu muziki nka Timaya ashobora kudataramira i Kigali mu gitaramo cyateguwe na RG Consults , nyuma yo kugonga umukobwa agahunga, nyamara umukobwa we ari mu bitaro amerewe nabi cyane nk’uko musaza we yabitangaje.
Mu binyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Nigeriya nta zindi nkuru ziri kwandikwa, usibye inkuru ibabaje ivuga ko umuhanzi Timaya yagonze umukobwa agahunga ntanasubire inyuma ngo arebe uko bigenze ahubwo akirukanka. Musaza (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, Inetimi Timaya Odon wamenyekanye mu muziki nka Timaya ashobora kudataramira i Kigali mu gitaramo cyateguwe na RG Consults , nyuma yo kugonga umukobwa agahunga, nyamara umukobwa we ari mu bitaro amerewe nabi cyane nk’uko musaza we yabitangaje.

Mu binyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Nigeriya nta zindi nkuru ziri kwandikwa, usibye inkuru ibabaje ivuga ko umuhanzi Timaya yagonze umukobwa agahunga ntanasubire inyuma ngo arebe uko bigenze ahubwo akirukanka.

Musaza w’uyu mukobwa wagozwe witwa Osinubi omuwume, yavuze ko Timaya yagonze mushiki we maze agahunga. Uyu Osinubi akomeza avuga ko yagerageje kwandikira Timaya kuri konti ye ya instagram, ariko akareba ubutumwa bwe ntabusubize ahubwo akamuboroka.

Yagize ati’ “Timaya wagonze imodoka ye umugongesheje imodoka yawe, ubu mushiki wange ari mu bitaro.” Osinubi yakomeje avuga ko Timaya yayisomye arangije aramuboroka. agira ati: “Ibi ntabwo ari byiza, ntabwo ari ibikorwa bya kimuntu”.

Umukobwa Timaya yagonze

Timaya wari utegerejwe i Kigali ashobora kutahataramira ibivugwa biramutse aribyo, cyane ko iki ari kimwe mu byaha bikomeye cyo kugonga umuntu ukiruka. Amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ari kugaragaza uyu mukobwa mu bitaro, ndetse ubona ko amerewe nabi cyane nyuma yo kugongwa.

Timaya ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bakunzwe cyane mu muziki muri Afurika. Yatangiye umuziki mu 2005.


Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa “Bum Bum”, “Sanko”, “Dance” yahuriyemo na Rudeboy, “I Like The Way”, “Balance”, “Bang Bang”, “Woyo”, “Don Dada”, “Money” ye na Flavour, “Telli Person” yahuriyemo na Phyno na Olamide, “Gra Gra”, “Cold Outside
Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa “Bum Bum”, “Sanko”, “Dance” yahuriyemo na Rudeboy, “I Like The Way”, “Balance”, “Bang Bang”, “Woyo”, “Don Dada”, “Money” ye na Flavour, “Telli Person” yahuriyemo na Phyno na Olamide, “Gra Gra”, “Cold Outside” iri mu zigezweho muri iki gihe yahuriyemo na Buju, n’izindi.

Uyu mukobwa ararembye

Uyu mugabo w’imyaka 41 niwe washinze label ya DM Records Limited, iyi niyo yazamukiyemo abahanzi nka Patoranking na Runtown. Mu 2017, yasinyishije King Perryy uri mu bakiri kuzamuka.

Aririmba injyana zirimo Dancehall, Ragga, Hip-hop, Afrobeats, na Soca.

Ubutumwa bwandikiwe Timaya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa