skol

Timaya yageze i Kigali

Yanditswe: Saturday 02, Aug 2025

featured-image

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Inetimi Timaya Odon wamenyekanye nka Timaya yageze mu Rwanda, aho ategerejwe mu gitaramo kizasoza iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’.

Uyu muhanzi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 1 Kanama 2025. Yari aherekejwe n’itsinda rinini rimufasha mu bikorwa bya muzika.

Timaya yitabiriye igitaramo cya Giants of Africa Festival, giteganyijwe ku wa 2 Kanama 2025 muri BK Arena. Biteganyijwe ko agihuriramo na The Ben n’abandi bahanzi bo muri Nigeria nka Ayra Starr na Kizz Daniel.

Uyu muhanzi yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, cyabaye ku wa 25 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia.

Timaya w’imyaka 44 ni umwe mu bakomeye muri Afurika bakomoka muri Nigeria. Ari mu bahanzi bamaze igihe bakunzwe cyane mu muziki muri Afurika. Yatangiye umuziki mu 2005.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa “Bum Bum”, “Sanko”, “Dance” yahuriyemo Rudeboy, “I Like The Way”, “Balance”, “Bang Bang”, “Woyo”, “Don Dada”, “Money” ye na Flavour, “Telli Person” yahuriyemo na Phyno na Olamide, “Gra Gra”, “Cold Outside” Buju n’izindi.

Ni we washinze label ya DM Records Limited ari na yo yazamukiyemo abahanzi nka Patoranking na Runtown. Aririmba injyana zirimo Dancehall, Ragga, Hip-hop, Afrobeats na Soca.

Timaya yavutse ku wa 15 Kanama 1980 muri Rivers State. Yakuriye mu muryango mugari akaba umwana muto muri 15 bavukana nawe. Se yakoze muri banki mu gihe nyina yari umucuruzi.

Yasoreje amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Lagos. Yize muri kaminuza ibijyanye n’ibaruramari ariko ntiyayirangiza. Yahise asubira mu Mujyi wa Lagos aho yatangiriye umuziki ari umwe mu bafasha umuhanzi Eedris Abdulkareem mu itsinda rye nk’umwe mu bahanzi bafasha abandi ku rubyiniro [backup singer].

Nyuma y’imyaka itatu bakorana yahise atangira kuririmba ku giti cye. Yaje guhura na producer Obaksolo ahitwa Mafoluku. Uyu ni we wamukoreye indirimbo yitwa “Dem Mama” nyuma yo kumuririmbira akamwumvana impano. Iyi ndirimbo ni imwe mu zamenyekanye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa