skol
fortebet

Tiwa Savage yakebuye abahanzi bararikira ’Labels’ zidashinga

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 21, May 2026

Tiwa Savage yakebuye abahanzi bararikira 'Labels' zidashinga

Sponsored Ad

skol

Tiwa Savage yasinye muri Mavin Records mu 2012 ayisezera mu 2019 agiye muri Universal Music Group (UMG) yari yamwijeje kwamamaza umuziki we mu bihugu birenga 60 akaba umuhanzikazi ukunzwe ku isi hose.

Umuhanzikazi ufatwa nk’umwamikazi wa Afrobeats Tiwa Savage yaburiye abahanzi basinya muri ’Labels’ zo hanze y’ibihugu byabo ko baba bimanitse mu kagozi.

Ku itariki 20 Gicurasi 2026 Tiwa Savage yaganiriye n’umunyamakuru Joey Akan.

Tiwa Savage yavuze ko iyo yahuraga n’ibibazo yajyaga kureba Don Jazzy n’abandi bahanzi babanaga muri Mavin Records bakamuhumuriza.

Yavuze ko igihe cyose yabaga ari guca mu bikomereye yabonaga inama mu buryo bumworoheye rimwe na rimwe akaba yanararana na bagenzi be babanaga muri Mavin Records.

Yavuze ko ari byiza gusinya muri’Labels’ igufata nk’umuhanzi aho kugufata nk’imashini ibyara amafaranga.

Tiwa Savage wibuka ibihe byiza yagiriye muri Mavin Records. Icyo gihe iyo yabaga ashaka uwo abwira ibibazo bye yegeraga Dr Sid,Tega, Reekado Banks bose bakicarana hasi byaba ngombwa ko arira akarira ariko akahava bikemutse.

Yavuze ko ’labels’ z’i mahanga ziba zitakwitayeho kuko utajya gushaka aho zikorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa