Tiwa Savage yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kuvugwa mu rukundo na Omah Lay arusha imyaka 17
Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2023

Umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Nigeria ndetse n’ahandi wamamaye nka Tiwa Savage yongeye kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga nyuma yo kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi ukiri muto Omah Lay arusha imyaka 17.
Si ubwa mbere uyu muhanzikazi avuzwe mu rukundo n’umusore arusha imyaka cyane yanavuzwe mu rukundo na Wiz Kid arusha imyaka icumi.
Tiwa Savage avuzwe mu rukundo na Omah Lay nyuma y’uko aherutse gutangaza ko mu rukundo adakeneye umugabo ufite amafaranga ahubwo ko akeneye umuntu umukunda by’ukuri.
Kugeza ubu bombi ntibaragira icyo batangaza ku mubano uri hagati yabo icyakora urukundo rwabo rwongeye gushimangirwa nyuma y’uko Omah Lay ashyize ifoto ya Tiwa Savage imuranga(kuri Profille) ku rukuta rwe rwa Twitter.
Tiwa Savage w’imyaka 42 ubu ni umubyeyi w’umwana umwe yakunzwe cyane mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Somebody’s Son, Romantic ndetse n’izindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *