skol
fortebet

Tom Close yatakagije umugore we amwifuriza umunsi mwiza w’amavuko

Yanditswe: Wednesday 04, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi uzwi nka Tom Close yagaragaje imbamutima ze yifuriza umugore we Tricia isabukuru nziza y’amavuko ashima Imana yabaahuje.

Sponsored Ad

Ruyumbo Thomas wamamaye mu ruhando rwa muzika ndetse nibindi bikorwa bitandukanye yifurije isabukuru nziza umukunzi we akaba n’umugore we w’isezerano Tricia bamaranye imyaka icyenda.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati" Isabukuru nziza rukunndo rwange, nshimiye Imana yagushyize mu buzima bwanjye kandi nishimiye imyaka icyenda maze ndikumwe nawe.Reka ushoborabyose akomeze ahe umugisha imirimo y’amaboko yawe kandi ubone urumuri rw’umunsi mu myaka ijana iri imbere ndagukunda.

Niyonshuti Ange Tricia yashyingiranwe na Ruyumbo Thomas uzwi nka Tom Close kuwa 30 Ugushyingo 2013, mu rusengero rwa Mutagatifu Ethienne mu Biryogo.

Tom Close yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Mbwira yego, Si beza,Ndacyagukunda, iyo nakunze, nizindi nyinshi zakanyujijeho mu bihe byambere ndetse nubu n’indirmbo ziryoheye amatwi.

Ibitekerezo

  • Ni mwiza peee. Ntuzamutesr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa