skol

Tom Cruise aravugwa mu rukundo n’inkumi arusha imyaka 26

Yanditswe: Thursday 16, Oct 2025

featured-image

Nyuma y’amezi make bari bamaze bakundana, abakinnyi ba filime, Tom Cruise na Ana de Armas, biravugwa ko baba baratandukanye, buri wese agahitamo inzira ye kubera ko hari bimwe batumvikanyeho.

The Sun yatangaje ko amakuru yabonye ari uko aba bombi bahisemo kubana nk’inshuti zisanzwe, aho gukomeza gukundana nk’uko umwe mu bantu bafite amakuru y’itandukana ryabo yabibwiye iki kinyamakuru.

Ati “Urukundo rwa kera hagati yabo rwari rwarazimye, ariko baracyishimira kuba bari kumwe kandi bombi babigiyemo nk’abantu bakuru.’’

Tom Cruise afite imyaka 63 naho de Armas afite 37, bivuze ko uyu mugabo arusha uyu mukobwa imyaka 26. Amakuru avuga ko bakiri inshuti magara.

Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo muri Gashyantare uyu mwaka. Muri Werurwe 2025 iby’urukundo rwabo byaje gushimangirwa n’urugendo bagiriye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza mu ndege bwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa