skol
fortebet

Tom Cruise yanditswe muri ’Guiness World Records’ kubera ibyo yakoze muri filime “Mission: Impossible”

Yanditswe: Saturday 07, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Tom Cruise, umwe mu bakinnyi ba Sinema bakomeye ku Isi, yanditswe mu gitabo cy’abafite uduhigo ku Isi “Guinness World Records” kubera agashya yakoze mu gufata amashusho y’agace ka munani ka filime “Mission: Impossible”, aho yasimbutse indege afite ‘Parachute’ (umutaka wo kumanuka mu kirere) iri gushya.

Sponsored Ad

Nk’uko byemejwe na Guinness World Records, uyu mukinnyi w’imyaka 62 y’amavuko ubu ni we ufite agahigo ko gusimbuka inshuro nyinshi afite ‘Parachute’ iri gushya, aho yabikoze inshuro 16 zitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Guinness World Records, Craig Glenday yavuze ati “Tom ntabwo akina gusa nk’abakinnyi b’inkwakuzi – ubwe ni inkwakuzi,”

Akomeza agira ati “Intsinzi ye ikomoka cyane ku kwiyemeza gukomeye no gushyira mu bikorwa ibintu byinshi abandi batinya.”

Yakomeje avuga ko byari “icyubahiro gukorana na we no kumwemerera ko agaragaza ubutwari budasanzwe” binyuze muri iki gihembo gishya yahawe.

Uyu mukino w’umuriro Cruise yawukoze ubwo yafashaga amashusho ya “Mission: Impossible – The Final Reckoning”, igice cya munani cy’uruhererekane rwa filime yatangiye gukinamo kuva mu 1996.

“Mission: Impossible” ni imwe muri za filime zikomeye kandi zamamaye ku Isi, zishingiye ku nkuru y’umusirikare wihariye n’umukozi w’ubutasi witwa Ethan Hunt, ukora ibikorwa bikomeye byo ku rwego rwo hejuru, rimwe na rimwe birenze n’ibishoboka.

Iyi filime yatangiye mu 1996, ikaba ishingiye ku yindi y’uruhererekane rwa Televiziyo yo mu 1966. Tom Cruise yagiye ayigaragaramo nk’umukinnyi w’imena kuva igice cya mbere kugeza n’ubu.

Izwi cyane kubera amayeri y’ubutasi, gusenya imitego, n’ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga. Indirimbo yayo yihariye, yahindutse ikimenyetso cy’uruhererekane. Ndtese no kuba yaragiye ikinirwa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, ikerekana ahantu nyaburanga n’udushya tw’ikoranabuhanga.

Iyi filime yahinduye amateka ya sinema, ikaba yarinjije miliyari nyinshi z’amadolari ku Isi yose, ndetse ni na yo yatumye Tom Cruise aba umwe mu bakinnyi b’ikinamico bahembwa neza cyane kandi bakunzwe n’abafana.

Mu mashusho yasohowe na Paramount Pictures kuri YouTube yayo, Tom Cruise agaragara aganira n’abashinzwe umutekano n’imyitozo y’aya mashusho, agira ati: “Nzaba nkoresha parachute. Niramuka izengurutse iri gushya, nzahita ntangira kuzenguruka nanjye nshye.”

Mu kiganiro agira atuje ariko asetsa, yongeyeho ati: “Ndashaka gukora ibintu mu bwenge, sinavuga ko nshaka gushyira ubuzima mu kaga. Ntitwicisha ibintu ibyago… birumvikana.”

Amashusho agaragaza Cruise asimbuka indege afite parachute iri gushya inshuro 16 zikurikirana, byose bijyanwa n’indirimbo ya “Mission: Impossible” isanzwe izwi n’abatari bake.

Tom si bwo bwa mbere agaragaje ubutwari nk’ubu, dore ko n’ubundi izina rye ryamamaye ku Isi kubera gukora ubwe imikino ihambaye muri za filime ze, harimo n’ibyo yakoze mu gihe cy’imikino Olempike iheruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa