skol
fortebet

Tory Lanez ufunze, yavuze ibyiza bya Chris Brown

Yanditswe: Tuesday 11, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi w’Umunya-Canada, Tory Lanez, uri gukorera igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 muri gereza azira kurasa Megan Thee Stallion, yatangaje ko umuririmbyi Chris Brown ari we wenyine wamufashije ku bijyanye n’amafaranga y’imanza aheruka kwishyura.

Sponsored Ad

Lanez ubusanzwe witwa Daystar Peterson, yagaragaje ibi mu ndirimbo ziri kuri album ye nshya yise “PETERSON” yakoze ari muri gereza.

Muri imwe mu ndirimbo yise ‘T.D.F’ yakoranye na DSTNY na LA County Jail, Lanez yavuze ko ubwo konti ze zari zafunzwe, yahuye n’imbogamizi zo kubona $250.000 yari akeneye kugira ngo abashe kwishyura abamwunganira mu rukiko.

Mu magambo ye, yararirimbye ati “Umugabo rukumbi wanyeretse umutima ni Chris Brown, ni we muvandimwe nyakuri mfite.”

Muri indi ndirimbo yise “Free Tory”, Lanez yasobanuye uko abahanzi benshi bo mu ruganda rwa muzika bamutereranye, ariko Chris Brown akamufasha nta buhemu, atamwifuzaho inyungu iyo ari yo yose.

Yavuze ko Chris Brown yamugeneye ubufasha mu buryo butaziguye, amwifuriza amahirwe masa kandi amwizeza ko igihe kizagera akabona uburenganzira bwo gusohoka muri gereza.

Chris Brown na we yigeze guhura n’ibibazo bikomeye bijyanye n’amategeko, cyane cyane nyuma yo gukubita Rihanna mu 2009, bikamukururira igisebo no kwangwa na benshi mu ruganda rwa muzika.

Kuba yahuye n’ibihe bigoye nk’ibya Lanez bishobora kuba ari byo byatumye amugirira impuhwe. Aba bahanzi bombi kandi basanzwe bakorana mu muziki, bikaba bigaragara ko ubucuti bwabo burenze ibyo kuba bahuje umwuga.

Nubwo afunze, Tory Lanez akomeje gukora umuziki, aho yifashishije album ye nshya “PETERSON” kugira ngo ageze ku bafana be ubutumwa bumwerekeyeho, ubuzima bwa gereza n’ukuntu abantu bamufashije cyangwa bamutereranye.

Mu 2023 nibwo Tory Lanez yakatiwe igifungo cy’ imyaka 10 kubera ibyaha birimo icyo kurasa mu kirenge mugenzi we, Megan Thee Stallion.

Ni umwanzuro wafashwe n’Urukiko tariki 8 Kanama 2023. Icyo gihe, CNN yatangaje ko urukiko rw’i Los Angeles rwakatiye uyu muhanzi iki gihano kubera iki cyaha yakoze mu 2020.

Byari nyuma yaho mu Ukuboza 2022 yari yahamijwe ibyaha bitatu bifitanye isano n’irasa ryakozwe muri Nyakanga 2020 uyu muraperi mugenzi we Megan Thee Stallion. Iri rasa ryabereye muri Hollywood Hills i Los Angeles muri Amerika.

Mu kiganiro na GQ Magazine cyabaye mu 2020, Megan Thee Stallion, yavuze ko Tory akimara kumurasa nyuma yaho yagerageje kumuha amafaranga n’inshuti ze mu rwego rwo kubacecekesha ariko bamubera ibambe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa