skol

Trevor Noah yibasiye Nicki Minaj kubera umubano afitanye na Trump

Yanditswe: Monday 02, Feb 2026

featured-image

Mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy, umunyarwenya Trevor Noah, yibasiye Nicki Minaj kubera umubano afitanye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Trevor Noah ni we wayoboye umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, i Los Angeles muri Leta ya California.

Uyu munyarwenya yagiye anyura mu byamamare bitandukanye byitabiriye uyu muhango, agaragaza abarimo Pharrell Williams, Jelly Roll, na Miley Cyrus.

Ubwo yari muri iki gikorwa yahise avuga ko “Nicki Minaj ntabwo ari hano, aracyari muri White House hamwe na Donald Trump ngo baganire ibintu by’ingenzi.”

Urwenya rwa Trevor Noah kuri Nicki Minaj ntirwagarukiye aha, ahubwo yahise atangira kwigana ijwi rya Trump, ati “Nicki mu by’ukuri nkurusha ikibuno kinini.”

Nyuma y’aya magambo, abitabiriye uyu muhango bose bahise basekera icya rimwe.

Mu cyumweru gishize, Nicki Minaj yabonanye na Donald Trump muri White House, ndetse uyu muraperi ukomoka muri Trinidad, ahita ahabwa uburenganzira bwo gutura muri Amerika.

Nicki Minaj yabwiye Trump ko nta muntu umukunda kumurusha, uyu mukuru w’igihugu na we ashimangira ko uyu mugore ari mu baraperi beza b’abagore b’ibihe byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa