skol
fortebet

Tricia yongeye kugaragaza amarangamutima ku mubyeyi wamubyariye umugabo

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Niyonshuti Ange Tricia umugore wa Tom Close yongeye kugaragaza amarangamutima ye ubwo yazirikanaga ubutwari bw’uwamubyariye umugabo ndetse anamwifuriza ijuru.

Sponsored Ad

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Tricia yasangije abamukurikira ifoto ya Nyirabukwe (witabye Imana) ateruye Tom Close, arangije agira ati "Maman Tom Close wanjye, wabyaye neza! Ijuru rikwambike Ikamba."

Uyu mugore yashimiye Nyirabukwe kuba yaramubyariye umugabo bamaze imyaka icumi bakoze ubukwe, ndetse kugeza uyu munsi bamaze kwibaruka abana bane.

Ni amagambo akurikira ayo uyu mugore yatangaje mu ibaruwa yandikiye nyirabukwe amwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro.

Icyo gihe nabwo, Tricia yagize ati "Ku mwamikazi wambyariye umutware, ku ntwari nziza yarwaniye Igihugu, komeza uruhukire mu mahoro n’umunezero. Nizere ko ijuru rikwereka wa Junior wasize uko yaje kuba Genius. Ukomeze wambikwe ikamba, tugukunda bihebuje maman Junior wamamaye nka Tom Close."

Tom Close na Tricia bashyingiranywe ku wa 30 Ugushyingo 2013, bivuze ko muri uyu mwaka aribwo bazaba bizihiza imyaka icumi ishize babana.

Tom Close akiri muto ateruwe n’umubyeyi we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa