skol
fortebet

Trump ashobora kubabarira Diddy

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 21, Oct 2025

Trump ashobora kubabarira Diddy

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari kwiga ku cyemezo cyo kubabarira cyangwa kugabanyiriza igihano umuraperi Sean “Diddy” Combs mu minsi mike iri imbere, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru muri White House.

TMZ yatangaje ko amakuru ikesha uwo muyobozi avuga ko Trump “ari mu gihirahiro” ku bijyanye n’iki cyemezo, kuko bamwe mu bakozi be bo muri White House bamwungirije batamushyigikiye mu mugambi wo kurekura Diddy.

Ariko, nk’uko uwo muyobozi yabivuze, ngo Trump ahora akora ibyo ashaka bityo bikaba bishoboka ko Diddy yarekurwa bitarenze iki cyumweru.

Diddy kuri ubu arimo kurangiza igihano cy’imyaka ine n’amezi kabiri yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwambutsa abagore imbibi za Amerika bagiye mu bikorwa by’ubusambanyi.

Uyu muhanzi amaze amezi 13 muri gereza, bitewe n’amanota yo kwitwara neza afite, ashobora gusohoka nyuma y’imyaka ibiri. Ariko ibyo byose bishobora guhinduka mu gihe Trump yaba amubabariye.

Ibi bije nyuma y’uko mu cyumweru gishize, Trump yababariye George Santos wahoze ari Umudepite.

Bivugwa ko nyuma y’uko Diddy akatiwe muri uku kwezi kwa Ukwakira, itsinda ry’abanyamategeko be ryahise rihura n’umwe mu bayobozi bakomeye muri White House, ufite ijambo rikomeye kuri Trump mu birebana n’ibyemezo byo kubabarira cyangwa kugabanyiriza abantu ibihano. Hashize iminsi mike, Trump yemereye itangazamakuru ko azi ibyo basabye.

Nubwo Diddy yigeze kugirana ibibazo na Trump ubwo yashyigikiraga Joe Biden mu matora yo mu 2020, biravugwa ko Trump atigeze afunga burundu umuryango wo kumugirira impuhwe cyane ko bahoze ari inshuti z’akadasohoka.

Uretse ibyo, Diddy yatangiye no gukomeza ubujurire ku gihano yahawe. Aho itsinda rye riyobowe n’umunyamategeko Alexandra A.E. Shapiro, ryamaze gutanga inyandiko ya mbere y’ubujurire muri urwo rubanza ruri mu rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York, kandi biteganyijwe ko bazatanga impapuro z’ubujurire zuzuye mu gihe cy’ibyumweru bine cyangwa bitandatu biri imbere.

Diddy yakatiwe ku wa 3 Ukwakira 2025 n’umucamanza Arun Subramanian, ahamwa n’ibyaha bibiri byo kwambutsa imbibi za Amerika abantu bagiye gukora ubusambanyi. Yagizwe umwere ku byaha bikomeye yari akurikiranyweho birimo ubucuruzi bw’abantu n’ubugambanyi (racketeering).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa