skol

Trump yasabye ko Beyoncé akurikiranwa

Yanditswe: Monday 28, Jul 2025

featured-image

Perezida Donald Trump yasabye ko umuhanzi Beyoncé akurikiranwaho kwakira indonke ya miliyoni 11 z’Amadolari kugira ngo ashyigikire kandidatire ya Kamala Harris bari bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Trump wari mu ruzinduko muri Ecosse, ku wa 27 Nyakanga 2025 yavuze ko mu Ukwakira 2024, Beyoncé yishyuwe aya mafaranga kugira ngo yamamaze Kamala wari umukandida w’ishyaka ry’Aba-Démocrates.

Uyu Mukuru w’Igihugu ahamya ko ibihumbi 165 by’Amadolari byoherejwe kuri konti ya sosiyete ya Beyoncé itunganya umuziki, kandi ko yashyizwe ku rutonde rw’ibyashowemo amafaranga mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Kamala.

Yavuze ko ari gushaka ibimenyetso ku Ba-Démocrates “bemera ko bishyuye, bishoboka ko binyuranyije n’amategeko, miliyoni 11 z’Amadolari umuririmbyi Beyonce kugira ngo abashyigikire.”

Trump yakomeje ati “Kamala n’abandi bose bakiriye amafaranga yo kubashyigikira, bishe itegeko. Bagomba gukurikiranwa n’ubutabera! Murakoze kwita kuri iki kibazo.”

Amakuru y’uko Kamala yishyuye Beyoncé yatangiye gukwirakwizwa n’abashyigikiye Trump mu mwaka ushize, ariko nta kimenyetso kibishimangira bigeze bagaragaza.

Umuvugizi w’ibikorwa bya Kamala, mu mwaka ushize yasobanuye ko batishyura ibyamamare bishyigikira umukandida, ariko ko iyo bigaragaye muri ibi bikorwa, hari amafaranga byishyurwa hashingiwe ku itegeko.

Tina knowless, umubyeyi wa Beyoncé, abinyujije kuri Instagram, yahakanye yivuye inyuma iby’izi miliyoni 11 z’Amadolari umukobwa we ashinjwa, avuga ko ari ikinyoma.

Yagize ati “Beyoncé nta mafaranga yahawe mu bukangurambaga bwakozwe mu kwamamaza Harris, i Houston.”

Ikinyamakuru CNN, nyuma yo gusesengura inkomoko y’amakuru Trump yashingiyeho, cyatangaje ko cyasanze nta shingiro afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa