skol
fortebet

Tukowote yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga (Amafoto)

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 06, Feb 2026

Tukowote yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga (Amafoto)

Sponsored Ad

skol

Ilunga Longin wamamaye nka Tukowote muri sinema y’u Rwanda, yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga, icyakora ahamya ko atahita atangaza amazina ye.

Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026 nibwo Tukowote yasangije abamukurikira amafoto yambika impeta iyi nkumi, nyuma y’uko bemeranyije kuzabana akaramata.

Tukowote yavuze ko ubukwe buri vuba ,Tukowote agiye gukora ubukwe, nyuma y’uko yiteguraga kubukora mu 2021 bikarangira butabaye cyane ko uwo bari kurushinga baje gutandukana.

Abajijwe icyo bapfuye, yavuze ko byatewe n’uko uwo bari bagiye kubana yari asanzwe aba mu Birwa bya Seychelles.

Ati “Byapfuye kuko hari ibintu nagombaga kujya gukorera muri Seychelles birangira byanze. Ntabwo nari kwimukirayo nta kintu nzakorayo kandi ntabwo yari kuza i Kigali. Byaranze rero ndabireka mpitamo gushaka undi.”

Tukowote yari aherutse kuvuga ko afite umukunzi bitegura kurushinga mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53 y’amavuko, kugeza uyu munsi ni umwe mu bakinnyi ba sinema bamaze igihe muri uyu mwuga. Amaze imyaka 17 akina filime ndetse kugeza uyu munsi akaba amaze gukina izigera kuri 161.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa