skol
fortebet

Turahirwa Moses wa Moshions ari mu maboko y’Ubugenzacyaha

Yanditswe: Tuesday 22, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Twahirwa Moses wahanze inzu y’imideli ya Moshions yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. ‎

Sponsored Ad

Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry. Yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuri Turahirwa Moses bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI (Rwanda Forensic Institute).

‎‎Umuvugizi wa RIB yavuze ko kandi ingano y’ibiyobyabwenge yasanzwe muri Moses ari nyinshi bityo ko bigira uruhare no mubyo akora gusa ko ibindi iperereza rikomeje.‎Yagize ati"Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza rirakomeje.”

‎‎Ni ku nshuro ya kabiri Twahirwa Moses atawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge dore ko no muri 2023 ariko byagenze ariko akaza gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Twahirwa Moses ntabwo ari ubwa mbere atawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa