skol
fortebet

Turahirwa Moses yeruye ko Yinjiye mu bucuruzi bw’amashusho y’urukozasoni

Yanditswe: Friday 13, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yambika abakomeye ku rwego mpuzamahanga yatangaje byeruye ko agiye kwinjira mu bucuruzi bw’amashusho y’urukozasoni.

Sponsored Ad

Ni ibikorwa yavuze ko azajya akora abinyujije ku rubuga rw’Abongereza rwa OnlyFans, ruzwiho gutangaza amashusho n’amafoto birimo n’iby’urukozasoni.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Umunyamideli wanyu ni umwarimu wo ku rubuga rwa Onlyfans.”

Uru rubuga rushyirwaho amashusho y’urukozasoni abakeneye kwishimisha bakishyura ubundi bakihera ijisho. Gusa hari n’abandi bashyiraho andi mashusho nubwo ari bake cyane.

Ibi bisobanuye ko niba Turahirwa azajya ashyira amashusho ye yaba ari gusambana cyangwa ibindi bikorwa by’urukozasoni, bizajya biba ngombwa ko wishyura kugira ngo ubashe kuyareba.

Kugira ngo wishyure ayo mafaranga babanza kugusaba kwemeza niba uri hejuru y’imyaka 18 ukanashyiramo aho uherereye. Mu kwishyura ukoresha ikarita ya Banki.

Onlyfans yatangijwe mu 2016, ariko iza gukundwa cyane mu bihe bya COVID-19. Imibare iheruka yagaragazaga ko OnlyFans ikoreshwa n’abarenga miliyoni 13 ubu barimo n’abo mu Rwanda.

Ibi abitangaje nyuma y’iminsi itari mike yihariye imbugankoranyambaga nyuma y’amashusho yagiye hanze amugaragaza aryamanye n’abagabo bagenzi be ndetse n’amafoto yagiye agaragaza yambaye ubusa buri buri.

Ni ibintu bitishimiwe na benshi ndetse bamwe bavuga ko ubu bari guterwa isoni n’imyenda baguzeyo icyakora ku rudi ruhande hari n’abamushyigikiye bavuga ko ari umuntu mukuru ibyo akora abizi ahubwo ko abantu barimo gushaka kumubuza uburenganzira bwe.

Ibitekerezo

  • Nta kundi abazungu bica isi yose ni uku: kutwangiza mu mitekerereze tugahinduka ibiweriwere, tukishimira kuba ibirimarima. Ubu se uwabyaye uyu murabona ataraherekeje abandi kuri maternite? Iyi ndirimbo n’intwaro yitwa uburenganzira bwa muntu abazaramba muzabona aho izageza uyu mugabane wacu wa Africa.

    The end of the world
    Human rights niyo izarangiza isi , ntabihano bikomeye African countries zifata kubera human rights

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa