skol
fortebet

Turashima Imana yaduhaye Amora! Bahavu na Fleury bazihije umwaka bamaze barushinze mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 02, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku itariki yanyuma y’ukwezi kwa Gashyantare 2021 ,nibwo Bahavu Usanase Janet wamamaye cyane ku izina rya Diane muri Firime y’uruhererekane ya City Maid,yarushinze n’umugabo we, Fleury Legend Ndayirukiye.

Sponsored Ad

Tariki ya 28 Gashyantare 2022 umwaka umwe wari wuzuye neza aba bombi babana nk’umugabo n’umugore aho kuri ubu ndetse Imana yabahaye umugisha bakaba baribarutse umwana w’umukobwa bise Amora bishimira cyane banashimira Imana kuri ubu.

Bahavu na Fleury babinyujije kuri konti yabo ya YouTube beretse abafana babo uko bizihije isabukuru y’umwaka umwe bamaze barushinze. Mu mashusho azira imbereka. Fleury na Bahavu bari bishimye cyane maze Bahavu yibutsa urukundo ruzira imberaka akunda umugabo we.

Yagize ati”Mutima wanjye ndakwizeza ,nzahora nkukunda ,nzahora nibuka mbere y’itariki nkiyi ko wankunze ukampitamo ,nzahora mbikubahira ,nkukunde nkukundire umuryango nabo tuzabyarana , nzahora mpangayikira ko urugo rwacu rwaguma ku murongo haba dutunze cyagwa tudatunze“.

Yakomeje amusezeranya ko atazigera ahinduka avuga ko azaguma ari Jannet uwo yakunze na mbere hose.

Fleury nawe akoresheje amagambo y’urukundo tatatse ummugore we agira ati”Urimwiza ,nshima Imana yampaye umugore mwiza nkawe ,haba ku mutima ndetse n’inyuma, ndagukunda Mama Amora.”

Bahavu yanditse amagambo kuri instagram ye yishimira ko amaze umwaka abana n’umugabo we, Fleury, maze avuga ko ishimwe we na Fleury bafite muri uyu mwaka bamaze babana ari uko bagiriwe umugisha w’umwana w’umukobwa bibarutse witwa Amora.

Urukundo rwa Bahavu n’umugabo we rumaze igihe kirekire kandi nk’uko bakomeza kubisangiza aba bakurikira bakaba bakiryohewe n’ubuzima. Kuwa 17 Nyakanaga 2020 nibwo Bahavu yambitswe impeta na Ndayirukiye Fleury bari barahuye mu 2015 kuri Hoteli ya Scheba iri mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali baza gusezerana kubana akaramata kuwa 27 Werurwe 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa