Turi urumuri rutazima!Juno Kizigenza yasabye urubyiruko guharanira kuba urumuri rw’ibyiza
Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2023

Muri iki gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 umuhanzi Juno Kizigenza yasabye urubyiruko kurushaho guharanira kuba urumuri rw’ibyiza kand ruhora rwaka.
Kimwe n’abandi bahanzi bakomemeje gutanga ubutumwa butandukanye bw’inkomezi muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Juno nawe yageneye ubutumwa urubyiruko bagenzi be abibutsa ko aho bageze uyu munsi hadakwiye kubibagiza aho bavuye.
Mu butumw bwe Juno Kizigenza we yagize ati "Rubyiruko bagenzi banjye, turibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, buri ntambwe y’urumuri yose mubona twateye ifite igisobanuro mu mwijima aho twavuye. Turi urumuri rutazima. Twibuke Twiyubaka."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *