Twanze Gukinishwa muma awards ategurwa! Bahavu yavuze ku modoka yanyanganyijwe n’abarimo Jason na Alliah Cool
Yanditswe: Friday 05, May 2023

Usanase Bahavu Jeannette wamamaye muri sinema nyarwanda uheruka kwegukana imodoka muri Rwanda International Movie Awards [RIMA], bwa mbere yavuye imuzi ikibazo yagiranye n’abategura ibihembo bya RIMA.
Ibi byose yabisonuye akoresheje urubuga rwa Youtube ahuriyeho n’umugabo rwa Fleury and Janet .
Bahavu yavuze ko ubwo yari amaze gutsindira iyi modoka, umwe mu bo bahanganye yahise amubwira ko iyo modoka ntayo azabona kuko harimo icyo yise ‘kata’ , kandi uwo muntu nawe ngo yarabifiteho amakuru (...)
Usanase Bahavu Jeannette wamamaye muri sinema nyarwanda uheruka kwegukana imodoka muri Rwanda International Movie Awards [RIMA], bwa mbere yavuye imuzi ikibazo yagiranye n’abategura ibihembo bya RIMA.
Ibi byose yabisonuye akoresheje urubuga rwa Youtube ahuriyeho n’umugabo rwa Fleury and Janet .
Bahavu yavuze ko ubwo yari amaze gutsindira iyi modoka, umwe mu bo bahanganye yahise amubwira ko iyo modoka ntayo azabona kuko harimo icyo yise ‘kata’ , kandi uwo muntu nawe ngo yarabifiteho amakuru ahagije
Ngo yamubwiye ko bari bapanze ko iyi modoka izahabwa uwakurikiye Bahavu nyuma bakamusubiza amafaranga yatoreshejwe bikabafasha gutegura ibindi.
Uwo mukinnyi yaramubwiye ati”Iyi modoka ntayo uzabona ntayihari. Kandi njyewe bari kunsubiza ayanjye tukagabana gutya na gutya”.
Yakomeje amubwira ko kuba ariwe watsindiye iri rushanwa ni ibyago RIMA yagize. Bahavu nawe ati”Mwihangane kuba mwarahuye n’ibi byago. Nimumpe igihembo cyange.”
Uyu mukinnyi kandi yatunze agatoki Alliah Cool avuga ko atabirimo kandi ari mubantu bahuje uhagarariye irushanwa rya RIMA Jason na Ndoli Safari yagombaga gutanga igihembo nyamukuru cy’imodoka.
Yasoje asaba ko itangazamakuru kumukorera ubuvugizi buboneye ,kugirango abone igihembo yatsindiye binyuze mu mucyo.
Ibitekerezo
Hahahhaha urwitwazo rukaba rwabonetse. Navuge uwamuhaye ayo makuru na gihamya,cyangwa yemere imodoka iriho ibirango,niba kandi yishoboye agure iye.