skol

Twigire ku mateka y’ahahise!Riderman yasabye abanyarwanda kwirinda icyabasubiza inyuma

Yanditswe: Friday 07, Apr 2023

featured-image

Mu Gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange binjiye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 umuraperi Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman yasabye abanyarwanda kwigira ku mateka mabi y’ahahise kugira ngo birinde icyabasubiza inyuma.

Mu kiganiro Riderman n’Igihe yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guhora iteka bigira ku hahise kugira ngo hatazagira ikibasubiza mu mwijima w’amateka mabi yabagejeje kuri Jenoside.

Ati “Twigire ku hahise hacu habi, twirinda icyadusubiza mu mwijima. Mu gihe nk’iki cyo kwibuka abacu, buri wese abe hafi ya mugenzi we, amuhumurize kugira ngo adaheranwa n’agahinda.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu bikwiye gushyirwa imbere ari ukwiyubaka no gushyira hamwe hakirindwa icyo ari cyo cyose cyahembera urwango n’ivangura.

Ati “Twibuke twiyubaka, dukundana, dushyira hamwe, twirinda ibidutanya. Muri iki gihe kandi twirinde imvugo z’urwango, imvugo zikomeretsa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kuri uyu wa 7 Mata U Rwanda rwatangiye igihe cy’minsi ijana cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ‘Kwibuka Twiyubaka’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa