skol

Twinjirane muri shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare ku munsi wayo wa 5

Yanditswe: Thursday 25, Sep 2025

featured-image

Abakunzi b’umukino w’amagare, abategura shampiyona ndetse n’abakinnyi baturutse mu bihugu 132, bakomeje kuryoherwa n’ubwiza bw’u Rwanda rugizwe n’imisozi igihumbi.

Bari mu gihugu cyorohereza abashoramari nk’uko raporo za banki y’Isi zikunze kubigaragaza. Ni n’igihugu gitekanye kuko kiri ku mwanya wa 6 ku Isi mu bihugu bifite umutekano, aho umuntu agenda nta nkomyi.

Abanyamahanga bagenda u Rwanda bashima ibikorwa remezo rwubatse ari byo biruhesha kuba rwakira inama zikomeye ndetse na shampiyona zikomeye zirimo n’iy’Isi y’umukino w’amagare irimo kubera mu mutima w’Afurika.

Dukomeje kubagezaho uko shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare irimo kugenda ku munsi wayo wa Gatanu.

Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare imaze imyaka 103 ikinwa kinyamwuga. Kuri uyu wa Kane hatangiye gukinwa amasiganwa rusange mu bagore batarengeje imyaka 23.

Barasiganwa intera y’ibilometero 119.3 bazengurutse inshuro umunani inzira ikoreshwa, bahereye Kigali Convention Center ari naho basoreza.

Abasiganwa barakoresha umuhanda KCC-Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama-kuzenguruka kuri Golf-SOS-MINAGRI-Ninzi-KABC-RIB-Mediheal-Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)-Ku Muvunyi-KCC.

01h05′: Abasiganwa uko ari 86 barahagurutse.

01h12′: Abasiganwa babiri barimo umunya-Bénin baraguye.

01h15′: Bageze Nyarutarama kuri Golf bakiri mu gikundi. Basigaje intera y’ibilometero 114.3.

01h19′: Abasiganwa bamaze gukoresha ibilometero 111.4.

01h21′: Umudagekazi L. Selma igare rye rigize ikibazo ahita ahagarara.

01h25′: Abasiganwa batangiye kuzamuka kwa Mignone.

01h26′: Umudagekazi Selma wari wavuye mu gikundi kubera kugira ikibazo cy’igare rye, amaze gufata igikundi.

01h30′: Igikundi cya mbere cy’abasiganwa kigeze KCC kikaba kimaze gukora inshuro ya mbere aho gikoze iminota 22.

01h32′: Umunya-Australia, COUPLAND Mackenzie, igare rye rigize ikibazo ariko akomeza isiganwa.

01h43′: Igikundi cya mbere gisigaje gukora intera y’ibilometero 97.6.

Mu barimo gusiganwa mu cyiciro cy’abagore batarengeje imyaka 23, harimo Abanyarwandakazi nka Mwamikazi Jazilla, Claudette Nyirarukundo, Ntakirutimana Martha na Iragena Charlotte.

01h50′: Batangiye kuzamuka kwa Mignone.

01h57′: Abasiganwa bageze KCC ku nshuro ya Kabiri basigaje gukora intera ya kilometero 90.

01h59′: Umunya-Australia, COUPLAND Mackenzie, yongeye kugira ikibazo akaba akomeje gusaba ubufasha. Ahisemo guhagarara.

02h11′: Umunya-Canada, THOMAS Anabelle, avuye mu gikundi.

02h16′: Umunya-Bénin, Vanette Houssou, avuye mu isiganwa.

02h17′: Igikundi cya mbere kigeze kwa Mignone, kimaze gukora intera y’ibilometero 77.4.

02h20′: Kugeza ubu mu gikundi cya mbere nta munyarwandakazi ukirimo.

02h21′: Igikundi cy’imbere kirimo Abanya-Australia, Abafaransa, Abasuwisi, Abanya-Canada.

02h24′: Umunyasuwedekazi, Stina Kagevi, ni we uyoboye igikundi cy’imbere.

02h29′: Umunyafoganisitani yaracitse igikundi ahita agarurwa n’Umufaransakazi, BEGO Julie.

02h33′: Mu gihe Umunyasuwede Stina Kagevi ayoboye isiganwa, Umunyarwandakazi uza ku mwanya wa hafi ni Mwamikazi Jazilla uri ku mwanya wa 42 ku rutonde rusange rw’agateganyo.

02h41′: Mu bakinnyi umunani bamaze kuva mu irushanwa harimo n’Umunyarwandakazi Charlotte Iragena.

02h43′: Umugandekazi NAKAGWA Florence, na we amaze kuva mu isiganwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa