skol
fortebet

Tyla ari gukora album ya kabiri

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 18, Feb 2026

Tyla ari gukora album ya kabiri

Sponsored Ad

skol

Tyla yateguje abafana be ko iyo album izajya hanze mu mpeshyi ya 2026 mu mezi ya Kamena na Kanama.

Umuhanzikazi Tyla yatangarije abafana be ko ageze kure umushinga w’Album yise ’A Pop’ umuzingo wa kabiri azaba ashyize hanze kuva mu 2023 yatangira urugendo rw’umuziki.

Ibi Tayla yabitangaje ubwo yari muri Amerika mu bihembo bya Grammy Award.

Tyla yabwiye Billboard ko album ayigeze kure kandi azahita akora ibitaramo bizazenguruka isi.

Tyla agiye gushyira hanze album ya kabiri mu gihe iya mbere yise Tyla yariho indirimbo yitwa Water yabaye ikimenyabose mu isi y’umuziki.

Tyla w’imyaka 24 mu gihe amaze mu muziki yatsindiye Grammy Award ebyiri, ibintu bimuha icyerekezo cyo kwigarurira isi.

Tyla yateguje abafana be ko iyo album izajya hanze mu mpeshyi ya 2026 mu mezi ya Kamena na Kanama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa