skol
fortebet

Tyla yavuze ukuri ku bihuha byamuhuzaga na Roc Nation ya Jay-Z

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 07, Jul 2026

Tyla yavuze ukuri ku bihuha byamuhuzaga na Roc Nation ya Jay-Z

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo yatangaje ko amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga amuhuza na sosiyete y’umuziki Roc Nation adafite ishingiro.

Ibi byakurikiye ubutumwa bwari bwakwirakwijwe cyane ku rubuga X, aho bamwe bavugaga ko uyu muhanzikazi yamaze gusinyana amasezerano mashya na Roc Nation nyuma yo kuva muri Epic Records. Hari n’abongeyeho ko Jay-Z ubwe ari we wagize uruhare rukomeye mu gutuma ayo masezerano ashyirwaho, bavuga ko yashimishijwe n’ubuhanga bwa Tyla.

Ibyo bihuha byarushijeho gufatwa nk’ukuri nyuma y’uko hakwirakwiye ifoto yahinduwe igaragaza icyapa kinini cyo kwamamaza kiri muri Times Square i New York, cyanditseho ubutumwa busa n’ubwakira Tyla muri Roc Nation.

Nubwo ayo makuru yakomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, nta ruhande na rumwe rwaba Roc Nation, Tyla cyangwa abamuhagarariye rwigeze rusohora itangazo ruyemeza.

Mu rwego rwo guca intege ibyo bihuha, Tyla yifashishije Instagram Stories atangaza mu magambo make ko atigeze asinyana amasezerano na Roc Nation. Ubutumwa bwe bwahise bukuraho urujijo rwari rumaze iminsi ruvugwa n’abakunzi b’umuziki.

Ibi bibaye mu gihe Tyla ari mu myiteguro yo gusohora album ye nshya yise "A*POP", biteganyijwe ko izajya hanze ku wa 24 Nyakanga. Iyo album izaba iriho zimwe mu ndirimbo amaze iminsi ashyira hanze zirimo "Chanel", "Is It" na "She Did It Again", iyi ya nyuma akaba yarayikoranye n’umuhanzikazi Zara Larsson.

Ibi byongeye kwibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga akamaro ko kugenzura amakuru mbere yo kuyizera cyangwa kuyasangiza abandi, kuko amafoto yahinduwe n’ibihuha bishobora gukwirakwira mu gihe gito bikitirirwa ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa