U Bwongereza bwahagaritse ikoreshwa ry’inkota zizwi nk’izakoreshwaga n’ininja
Yanditswe: Monday 04, Aug 2025
Minisiteri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, yatangaje ko inkota zizwi nk’izakoreshwaga n’ininja zahagaritswe mu Bwongereza no muri Pays de Galles, aho uyifatanwe mu ruhame ashobora guhanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka ine.
Izo mpinduka zigaragara mu bikorwa bya guverinoma bigamije kugabanya ihohotera ry’ifashishijwe ibyuma rikomeje kwiyongera muri icyo gihugu.
Iyo Minisiteri itangaza ko muri Nyakanga 2025 hakusanyijwe intwaro 1000 zashyikirijwe inzego z’umutekano mu rwego rwo guhangana n’ibintu bishobora gutera akaga ku mihanda.
Ni ibikorwa bibaye nyuma y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byagiye biba muri icyo gihugu hifashishijwe ibyuma, nk’aho muri 2024 umwongereza w’imyaka 17 Axel Rudakubana yishe abakobwa batatu abandi 10 arabakomeretsa.
Ibyo kandi byabanjirijwe n’urupfu rw’umuhungu w’imyaka 16 wishwe mu 2022 yicishijwe inkota izwi nk’ikoreshwa n’ininja ‘Ninja sword’.
Icyo gitero cyongeye kuzamura umujinya w’abaturage, bituma ba minisitiri basezeranya gushyiraho amategeko akakaye ku igurishwa ry’intwaro kuri internet, kugenzura imyaka y’abaguzi ku buryo bukomeye, ndetse no guhagarika bimwe mu bikoresho birimo iby’ibyuma n’imihoro.
Mu mwaka wa 2024, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yavuze ko ibyaha byo gukoresha ibyuma byari bimeze nk’icyorezo, maze asezeranya kurwanya ikoreshwa ry’intwaro zica.
Nyuma yaje kwemeza ko inkota za ninja zizahagarikwa, anavuga ko guverinoma izashyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije.
Ibyaha bikoreshejwemo ibyuma mu Bwongereza no muri Wales byiyongereyeho 87% mu myaka icumi ishize, nk’uko byagaragajwe n’imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Ibiro bishinzwe umutekano imbere mu gihugu.
Mu mwaka ushize wonyine, habaruwe hafi ibihumbi 55 by’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikoreshejwemo ibyuma, bigize ukwiyongera kwa 2% ugereranyije n’umwaka wa 2023.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *