skol

“U Rwanda nicyo gihugu cya mbere nkunda” Yvonne Chaka Chaka

Yanditswe: Wednesday 03, May 2017

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’ Epfo wamenyekanye cyane mu bihugu bitandukanye muri Afurika no hanze yayo mu ndirimbo ze zakunzwe n’ abatari bake zirimo iyitwa “Thank you mr DJ” Yvonne Chaka Chaka , yavuze ko akunda u Rwanda yongeraho ko Afurika ikeneye abaperezida nka Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.
Ibi yabitangarije muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2017, mu muhango wo kwakira abayobozi ba Global Fund bitegura gukorera inama ya 37 y’ (…)

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’ Epfo wamenyekanye cyane mu bihugu bitandukanye muri Afurika no hanze yayo mu ndirimbo ze zakunzwe n’ abatari bake zirimo iyitwa “Thank you mr DJ” Yvonne Chaka Chaka , yavuze ko akunda u Rwanda yongeraho ko Afurika ikeneye abaperezida nka Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.

Ibi yabitangarije muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2017, mu muhango wo kwakira abayobozi ba Global Fund bitegura gukorera inama ya 37 y’ ubutegetsi bw’ uyu muryango iteganyijwe gufungurwa na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi.

Yvonne Chaka Chaka yashimye aho u Rwanda rugeze rubikesha imiyoboyerere myiza n’ ubuyobozi butavangura avuga ko Afurika ikeneye abaperezida bashyira mu bikorwa ibyo bemereye abaturage babo.

Ati “Murabona ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, U Rwanda nicyo gihugu cya mbere nkunda. Mwabonye ukuntu gifite isuku! mwabonye uko abaturage bakemeze! mwabonye iterambere! Ni iyihe impamvu? Ni uko gifite umuyobozi uhuza imvugo n’ ingiro, uwo niwe muyobozi Afurika ikeneye.”

Yakomeje agira ati “Nzi abanyapolitiki benshi, ariko iyo umunyapolitiki akora neza mwita umuyobozi ukomeye, murabona ibyo Perezida Kagame yakoreye iki gihugu kiza, nta muhutu,nta mututsi bose ni Abanyarwanda bunze ubumwe”

Uyu muhanzikazi yavuze ko ari umukorera bushake wa Global Fund, agaragaza ko inkunga ibihugu bihabwa n’ imiryango ari nziza ariko ibihugu bikwiye gushaka uko izo nkunga zibifasha kwibeshaho.

Ati “Dufite umuperezida mushya Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika, akimara gutorwa yaravuze ngo Amerika ni iy’ Abanyamerika, kubera iki Afurika yo itaba iy’ Abanyafurika?”

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko Global Fund yatumye urwego rw’ ubuvuzi mu Rwanda rukomera, binyuze mu nkunga zitandukanye igenera u Rwanda.

Minisitiri Dr Diane Gashumba yavuze ko Global Fund itera inkunga u Rwanda mu bijyanye no kurwanya SIDA, igituntu na Malariya, Anifuriza ikaze abayobozi ba Global Fund bagiye gukorera inama mu Rwanda ndetse anabifuriza kugira inama nziza.

Inama y’ abayobozi bagize inama y’ ubutegetsi ya Global Fund ku Isi yitabiriwe n’ abagera kuri 250 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi. Igiye kuba ku nshuro ya 37.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa