skol
fortebet

U Rwanda rugiye kongera kwakira Irushanwa rya Billie Jean King Cup rizahuza ibihugu 12

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 24, Jun 2025

U Rwanda rugiye kongera kwakira Irushanwa rya Billie Jean King Cup rizahuza ibihugu 12

Sponsored Ad

skol

Guhera tariki ya 14 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2024, mu Rwanda hazabera imikino ya Tennis ya ‘Billie Jean King Cup’, izitabirwa n’ibihugu 12 mu bari n’abategarugori.

Uretse u Rwanda ruzakirira iri rushanwa ku bibuga bya IPRC Kigali, ibindi bihugu bizaba biri i Kigali ni Bénin, Cameroun, Congo, Ethiopia, Lesotho, Mozambique, Seychelles, Sudan, Tanzania na Togo.

Billie Jean King Cup ni irushanwa ryitiriwe umukinnyi w’Umunyamerika wa Tennis, Billie Jean King. Mbere ryitwaga Fed Cup, ndetse rikinwa mu matsinda bitewe n’uko ibihugu bihagaze.

Ni ku nshuro ya gatatu ribereye muri Afurika ndetse no mu Rwanda, mu gihe ryaberaga i Burayi gusa. U Rwanda rwaryitabiriye bwa mbere mu 2021 ubwo Ikipe y’Igihugu yajyaga muri Lithuania.

Ikipe ya mbere muri ibi bihugu 13 bigiye gukinira mu Rwanda, ni yo izabona itike yo kuzamuka mu Itsinda rya Gatatu rya Billie Jean King Cup ku Mugabane wa Afurika.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kubera i Kigali muri Kamena 2024, Algérie yabonye itike yo kuzamuka, u Rwanda ruba urwa gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa