skol
fortebet

U Rwanda rwagiranye amasezerano na Aston Villa yo kurwamamaza muri ’Visit Rwanda’

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 14, Jul 2026

U Rwanda rwagiranye amasezerano na Aston Villa yo kurwamamaza muri 'Visit Rwanda'

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Aston Villa yatangaje ’Visit Rwanda’ nk’umuterankunga izajya yamamaza imbere ku mupira wo kwambara w’abakinnyi b’iyo kipe mu mwaka w’imikino utaha wa 2026-2027.

Umukuru w’ibikorwa by’ubucuruzi w’iyo kipe, Francesco Calvo, avuga ko ayo masezerano ari “ikimenyetso cyo gukomeza kwaguka kw’iyi kipe”.
Gahunda ya ‘Visit Rwanda’ yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda mu gushishikariza kurusura, izaba umufatanyabikorwa mukuru w’iyo kipe, umufatanyabikorwa mu bukerarugendo ndetse n’utanga ikawa – ndetse icyo kirango cya ‘Visit Rwanda’ cy’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB) kizajya kiboneka imbere mu myenda y’ikipe y’abagabo, iy’abagore n’iy’irerero.
Calvo yagize ati: “Ubu ni ubufatanye bwiza cyane kuri Aston Villa.” Yongeyeho ati: “Hari amahirwe menshi cyane y’ubufatanye, kwiga no guhanga udushya.

“Dufite amashyushyu yo gukorana na Visit Rwanda mu gukora ibikorwa by’ingirakamaro binyuze mu bukerarugendo, ishoramari n’iterambere ry’imikino.”
Umuyobozi nshingwabikorwa wa RDB, Jean-Guy Afrika, yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko ubu bufatanye butanze uburyo bukomeye bwo “kwegereza cyane u Rwanda abantu babarirwa muri za miliyoni bo ku isi, kubahamagarira gusura, gushora imari, gukora ubucuruzi no kumenya imbaraga n’amahirwe biri mu gihugu cyacu”.

Ku rutonde rwa shampiyona ya Premier League rwo mu mwaka ushize w’imikino, Aston Villa yarangije iri ku mwanya wa kane.
Aya masezerano na Aston Villa agezweho nyuma yuko amasezerano u Rwanda rwari rufitanye na Arsenal arangiranye n’umwaka w’imikino ushize, mu gihe abafana bamwe ba Arsenal bayamaganaga kubera uruhare u Rwanda rushinjwa kugira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikirego ruhakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa