U Rwanda rwasezerewe muri CECAFA U 17 rutarenze amatsinda
Yanditswe: Monday 24, Nov 2025
Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe n’iya Somalia ibitego 3-0 mu mukino wa gatatu wo mu itsinda rya mbere, asezererwa muri CECEFA itarenze amatsinda.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025, Abebe Bikila Stadium.
U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino ruheruka nta nota na rimwe, asabwa gutsinda kugira ngo abe yagira amahirwe yo kujya mu mibare iyafasha gukomeza mu Itsinda A, gusa Somalia yo ikaba yari ifite amahirwe kuko yari ifite amanota atatu yo kugenderaho.
Igice cya mbere amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri, Somalia yagarukanye imbaraga nyinshi itagira gusatira u Rwanda rwagaragazaga imbaraga nke
Ku munota wa 58 Somalia yafunguye amazamu ku mupira wazamukanywe ma Mohamud Osman aturutse mu kibuga hagati, anyura muri ba myugariro b’u Rwanda, awushyira mu izamu.
Umutoza w’u Rwanda yahise akora impinduka zihuse, Bagabo Enzo na Gisubizo Patrick, basimbura Mugunga Daniel na Ntwari Sharif.
Izi mpinduka ntacyo bamufashije kuko yakomeje kurushwa ndetse ku munota wa 84 Mohamud Osman ashyiramo icya kabiri, cyakurikiwe n’icya Abdiqafar Abdullahi cya gatatu cyinjiye ku munota wa 85.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Somalia ibitego 3-0, rusezererwa muri CECAFA U 17 rutarenze amatsinda.
Umukino usoza itsinda, u Rwanda ruzahura na Sudani y’Epfo. Kugeza ubu itsinda A riyobowe na
Ethiopia ifite amanota arindwi.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *