skol

Ubuhamya bwa Nyirumuringa wari ugiye gukatwa ubugabo n’icyuma gishyushye muri Jenoside

Yanditswe: Tuesday 13, Apr 2021

Nyirumuringa Théophile warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wanyuze inzira y’umusaraba ikomeye, Interahamwe zamwambitse ubusa zishyushya icyuma zishaka kumukata ubugabo.

Mu buhamya yahaye Igihe dukesha iyi nkuru ,Nyirumuringa yavuze ko iwabo bari batuye muri Komine Muyira , ubu ni mu Karere ka Nyanza, ahazwi Kumayaga kaba ari naho yarokokeye.

Yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, baje guhagurutsa abanyeshuri hashingiwe ku bwoko bwabo, we kuko atari azi ibyo ari byo yahagurutse mu bahutu, bamusaba kwicara bageze ku batutsi baramuhagurutsa.

Ati” Nibwo natahaga nkabaza mu rugo nti ‘ese abatutsi ni iki abahutu ni iki’ nta kintu bambwiye. Naje kumenya ko ndi umututsi Jenoside itangiye, abantu bamaze guhunga, abavandimwe barapfuye, inshuti zarapfuye.”

Nyuma yo gutandukana n’umuryango we, Nyirumuringa yahungiye muri Komini Muyira ariko abonye Abatutsi bari bahahungiye bamaze kwicwa, afata umwanzuro wo kujya kwihisha kwa mushiki we wari warashatse umugabo w’Umuhutu.

Mushiki we w’undi nawe yaje kuhamusanga, nyuma y’uko abari bahunze berekeza ku Kanyaru bari babishe babatemaguye bakabajugunyamo. Mu bishwe harimo na mukuru we wari utwite inda y’amezi umunani.

Kubera ko bari bazi neza ko muri urwo rugo haba umugore w’umututsikazi, muramu we yafashe umwanzuro wo gufata Nyirumuringa amujyana mu mwobo wari mu ishyamba, aho yamaze ibyumweru bibiri. Urwo rugo rwari rwarahishe Abatutsi bagera ku 9.

Nyuma yo kubona ko atangiye guhinamirana, mushiki we yafashe umwanzuro wo kumugarura mu rugo, kuko yumvaga aho kugira ngo apfire mu mwobo, yaza bagapfana.

‘Bashyuhije icyuma ngo bankate ubugabo’

Ubwo yari mu rugo na bashiki be bicaye ku kabaraza, haje igitero cy’Interahamwe zirabafata, umwe muri bashiki be abasha kubacika, undi bamubwira ko bazaza kumwica umwana yari ahetse amaze gukura naho muramu we baramuzirika.

Nyirumuringa ati” Banyambuye ubusa, imyenda yose barayijyana. Bankoreyeho ubufindo navuga ngo bw’indengakamere, kuko bageze n’aho bacana umuriro bashyiramo icyuma bashaka kunkata ubugabo bwanjye, ariko Imana yagize neza ntabwo byabaye.”

Bumaze kwira bamushoreye yambaye ubusa bamubwira ko bagiye kumwicira ku mwobo wari hafi aho, bageze nko muri metero nka 500 bamukubise ubuhiri mu mugongo ndetse banamutema ubugira gatatu inyuma ahagana ku ijosi.

Basize bamujugunye mu mwobo, muramu we na mushiki we baza kumukuramo ariko ijosi risa n’iryatandukanye. Bagerageje kumwitaho uko bashoboye mu gihe cy’ibyumweru bitatu ari nako bagerageza kumuhisha mu masaka kugira ngo hatagira umusanga mu rugo akamwica.

Ati ”Mushiki wanjye yafataga ibyatsi akaza akankanda ariko bikaba iby’ubusa, nari naratangiye kubyimba, harajemo inyo. Najyaga mpashima nkakuramo inyama nkajugunya.”

Ubwo inkotanyi zafataga Komine Muyira, zatangiye kujya mu bice by’icyaro zireba ko hari abarokotse, bakizibona baketse ko ari interahamwe maze mushiki we azisaba ko zabica.

Ati” Inkotanyi niyo yamfashe, ifata igitenge cya mushiki wanjye inshyira mu mugongo irampeka tujya kuri Komine Muyira. Tugeze kuri komine tuhasanga abaganga b’Inkotanyi baramvura, bantera inshinge, baramfuka, kudoda byo ntibyari bigishoboka.”

Nyuma yaje kujya ahura n’ingaruka zirimo no kurwara umutwe, kubera igikomete kitavuwe neza; yaje kubona ubuvuzi binyuze mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Gisirikare (Army Week), ubu akaba yumva nta kibazo afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa