skol
fortebet

Ubundi Kwizera niwe wanjye!Miss Jolly yogeye kwereka amaragamutima Kwizera Olivier

Yanditswe: Wednesday 08, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Wagatatu tariki ya 8 Kamena 2022, nibwo hasakaye ifoto y’umuzamu w’Amavubi Kwizera Olivier waraye wigaragaje mu mukino wabahuje n’intare za Senegal arikumwe na Rutahizamu Sadio Mane wa Liverpool , ni ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi barimo na Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda 2016.
Miss Mutesi Jolly umufana ukomeye wa Kwizera Olivier nawe yahise agaragaza amarangamutima kuri uyu mukinnyi akunze kwerekana ko afana cyane yifashishije urukuta rwe rwa Twitter agira (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Wagatatu tariki ya 8 Kamena 2022, nibwo hasakaye ifoto y’umuzamu w’Amavubi Kwizera Olivier waraye wigaragaje mu mukino wabahuje n’intare za Senegal arikumwe na Rutahizamu Sadio Mane wa Liverpool , ni ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi barimo na Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda 2016.

Miss Mutesi Jolly umufana ukomeye wa Kwizera Olivier nawe yahise agaragaza amarangamutima kuri uyu mukinnyi akunze kwerekana ko afana cyane yifashishije urukuta rwe rwa Twitter agira ati ” Ubundi Kwizera Niwe wanjye!Ndumufana wawe ukomeye , Ndakwishimiye cyane Mwana w’u Rwanda. Icyifuzo cyanjye nukubona atera intambwe mumurimo we.”

Si ubwa mbere Miss Mutesi Jolly yeretse Kwizera Olivier ko amufana , kuko igihe yaragiye kuva mu ikipe y’ihugu Amavubi nawe yabaye uwambere wamugiriye inama yo kugaruka.

Icyo gihe yatanze ubutumwa avuga ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru kubera Kwizera Olivier ubwo yitwaraga neza muri CHAN, yavuze ko ababajwe no kuba uyu munyezamu asezeye.

Miss Mutesi Yagize ati” Miss Jolly yagize ati “mu gihe gito nari ntagiye kuryoherwa n’umupira, yari umwe mu banyezamu nakundaga. Uburyo mbabajwe n’uko ahagaritse gukina, ubu ndemeza ko umupira w’amaguru ari ikiyobyabwenge mu bindi. Nkwifurije amahirwe mu bindi ugiye kugerageza ariko #Garuka.”

Kwizera Olivier yazamukiye muri Vision FC,nyuma yerekeza mu Isonga FC yakiniye hagati ya 2011 na 2013.Yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nkuru ‘Amavubi’.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC yabarizwagamo nubwo amasezerano ye yarangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa