skol
fortebet

Uburanga bw’umukobwa wo muri Portugal witegura kurushinga na Nizeyimana Mirafa[Amafoto]

Yanditswe: Tuesday 30, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Zanoco FC yo muri Zambia, Nizeyimana Mirafa agiye kurushinga n’inkumi yo muri Portugal aho yamaze no gufata irembo.

Sponsored Ad

Nizeyimana Miafa akaba agiye kurushinga na Rosalyn Dos Santos akaba ari umuganga uvuka kuri se w’umunya-Portugal, nyina akomoka muri Zimbabwe.

Mukigaaniro Mirafa yahaye Ikinyamakuru cya Isimbi yatangaje ko uyu mukobwa bamaze umwaka bakundana kuko bakundanye akigera muri Zambia agiye gukinira ikipe ya Zanaco FC.

Ati “tumaranye umwaka. Twamenyanye umunsi nza kuko ni umuganga.”

Agaruka ku cyo yakundiye uyu mukobwa yavuze ko Imana ifite uko ihuza abantu gusa ngo ni umukobwa umukunda akanamukundira umuryango.

Ati “Ntabwo navuga ngo ni iki ng’iki namukundiye kurusha abandi, gusa nyine umutima ukunda ukurikira byinshi, namukundiye ko ari umukobwa wumva wubaha kandi unkundira umuryango, ni ikintu cyiza, hari n’abandi babifite ariko Imana ifite ukuntu ihuza abantu, buriya icyo namukundiye n’icyo namukurikiyeho ni Imana ikizi kuko ifite ukuntu ihuza abantu.”

Akomeza avuga ko iyi nkumi yigaruriye umutima we atari umunyarwandakazi. Ati “Umukobwa tugiye kubana si umunyarwanda, ni umunya-Portugal kuko se ni uwo muri Portugal n’aho mama we akaba aturuka muri Zimbabwe ariko afite igisekuru muri Zambia.”

Avuga ko nyuma y’umuhango wo gufata irembo wabaye, ubu yasubiye mu kazi kuko ikiruhuko cy’ukwezi yari yahawe cyarangiye, ngo azongera gusaba ikindi yagereje igihe cyo gukora ubukwe ariko akaba azabukora nyuma yo kuzana uyu mukobwa kumwereka umuryango we.

Nizeyimana Mirafa ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, APR FC, Rayon Sports yavuyemo mu Gushyingo 2020 yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Zanaco FC akinira uyu munsi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa