skol
fortebet

Amafoto y’umusore witwa Muheto uri mu bahatanira ikamba rya Mr Rwanda 2022

Yanditswe: Monday 02, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu basore 18 babashije gukomeza ndetse bakabona itike yo kwerekeza mu mwiherero mu irushanwa rya Mr Rwanda harimo uwitwa Muheto Salton waje kugarukwaho cyane kubera izina rye rihura nuwabaye Miss Rwanda 2022.

Sponsored Ad

Muheto yatoranyijwe mu basore 18 bavuye muri 75 kuri uyu wa Gatandatu Taliki 30 Mata 2022 mu birori byabereye muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Uyu musore yakunze kugaragara cyane kuri konti za bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga bavuga ko yarakwiye guhabwa ikamba batiriwe batoresha kubera izina rye rihura na Miss Rwanda w’uyu mwaka.

Bamwe mu byamamare byo mu Rwanda barimo umunyamakuru Anita Pendo yifashishije uruguta rwe rwa Instagram yavuze ko batoye Miss Rwanda ubu barushye bari bakwiye kwemeza Muheto nubundi agahabwa ikamba rya Rudasumbwa.

Mr Rwanda ni irushanwa rigiye kuba kunshuro ya mbere ahanini usanga n’abantu batararyumva neza kugeza ubwo abenshi baba batazi naho rigeze kubera ko ridakurikiranwa na benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa