skol
fortebet

Uburanga bwa Emilie Vansteenkiste wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi(Amafoto)

Yanditswe: Monday 13, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto reba uburanga bwa Emilie Vansteenkiste w’imyaka 21 wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi w’umwaka wa 2023, ahigitse abakobwa 32 bari bahatanye muri iri rushanwa.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wavukiye mu Mujyi wa Mechelen muri Antwerp, ku wa 11 Gashyantare 2023 nibwo yambitswe iri kamba.

Icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa cyagezeho abakobwa 32 bo hirya no hino mu Bubiligi, ariko biza kurangira Emilie Vansteenkiste ari we wegukanye ikamba.

Igisonga cya mbere yabaye Claire Lansenebre ukomoka muri Knokke-Heist, icya kabiri aba Victoria Kembukuswa wo muri Brabant, mu gihe Cécile Deltour wo muri Liège ari we wegukanye ikamba ry’igisonga cya gatatu.

Vansteenkiste yavuze ko anejejwe no kwambara iri kamba ndetse ashimira abamutoye bose, ashimangira ko icyizere bamugiriye azakibyaza umusaruro.

Yanashimiye nyina witabye Imana mu 2022 azize kanseri, avuga ko ari we wamutoje kugera kuri ibi byose.

Uyu mukobwa si ubwa mbere yegukanye ikamba kuko mu 2022 yambitswe ikamba rya Miss Vlaams-Brabant.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa