skol
fortebet

Uburanga n’ubwiza bw’umuhanzikazi wagomesheje Niyonzima Olivier ’Seifu’ i Nairobi

Yanditswe: Wednesday 17, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Thabita Uwizerwa uzwi ku izina rya Tabz, wagaragaye mu itsinda ry’abakobwa bari kubyinana na Niyonzima Olivier ’Seifu’ wamaze guhagarikwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, mu gihe kitazwi.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo mu masaha ya mugitondo tariki ya 16 Ugushyingo , nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryatangaje ko ryahagaritse umukinnyi,Niyonzima Olivier uzwi nka "Seif" kubera imyitwarire mibi aho byamenyekanye ko yashyamiranye na Perezida waryo "Nizeyimana Olivier".

Nyuma y’amasaha make hasohotse iri tangazo, hasohoka amashusho ya Niyonzima ari mu kabyiniro n’inkumi zituye i Nairobi muri Kenya.

Bivugwa ko Niyonzima yatorotse Ikipe y’Igihugu nyuma y’umukino wahuje u Rwanda na Kenya, akajya mu kabyiniro kwishimisha, aha akaba ari ho yahuriye n’izi nkumi.

Mu nkumi zagaragaye muri aya mashusho harimo umuhanzikazi Tabz akaba mushiki wa David Pro.

Tabz amaze iminsi ari muri Kenya aho we na musaza we basigaye bakorera ibikorwa bijyanye na muzika.

Bivuzwe ko ari mu itsinda ry’abakobwa bagomesheje Niyonzima nyuma y’iminsi mike cyane asohoye indirimbo ye nshya yise Bad.

Tabz yamenyekanye nk’inkingi ya mwamba muri Neptunez Band, itsinda ry’abacuranzi rizwi cyane mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction rikaba rinafasha abahanzi batandukanye ku rubyiniro.

Dore imwe mu ndirimbo y’umuhanzikazi Tabz



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa