skol

Uburwayi bwa Junior Multisystem bukomeje kumutera kwiheba

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2022

featured-image

Karamuka Jean Luc wamamaye mu gutuganya indirimbo nka Junior Multisystem, nyuma yo gucibwa ukuboko mu 2019 ubuzima bwe bukomeje kujya mu kaga, kuburyo asigaye atakaza ibyiringiro byo kubaho.

Uyu musore wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane mu Rwanda, ahamya ko igisigaye ari ukwiragiza Imana wenda akazoroherwa, kuko ahorana ubwoba bwo kurwara kanseri.

Mu kiganiro gito yahaye Igihe, Junior yavuze ko yumva yihebye kubera ububabare afite mu kuboko, ari nabyo byatumye yandika kuri Instagram asaba inkunga y’amasengesho.

Yagize ati "Numvaga byandenze, ushobora kubona meze gutya ukagira ngo biroroshye, ariko uburibwe ndi kumwe nabwo burarenze cyane, hamwe bigera ukifuza ko ubuzima bwarangira. Ndi kubabara cyane, ni yo mpamvu mubona nananutse cyane."

Junior Multisystem ni umwe mu ba Producers bakoze indirimbo nyishi zakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka ishize.

Avuga ko nubwo ari mu ihuriro ry’aba-Producers mu Rwanda, uretse kubana mu itsinda rya WhatsApp nta n’umwe uramugeraho.

Yagize ati "Ntawe urangeraho uretse Bob Pro ujya umpamagara akambaza uko merewe, aherutse kumbwira ko ari gutegura kuzansura, ntabandi tujya tuvugana cyane."

Uyu munyamuziki yakoreye indirimbo abahanzi benshi, ariko ubu arembye, abamugeraho muri ibi bihe avuga ko batarenga batatu.

Ati "Ndashimira cyane King James, Uncle Austin na Dj Zizou Alpancino, ni bo navuga bamba hafi cyane, abandi bo sinzi."

Junior Multisystem avuga ko hari igihe kigera agahura n’ihungabana rikomeye, cyane iyo amaze umwanya ari wenyine, dore ko ubu yibana.

Igihe Junior yakoraga impanuka ku wa 30 Werurwe 2019 saa yine z’ijoro, yamaze umwanya munini aryamye hasi akaboko ke kavirirana cyane. Akeka ko haba harinjiyemo imyanda, bikaba aribyo biri kumugaruka muri iki gihe.

Uyu munyamuziki avuga ako umusanzu akeneye ari uwo kwivuza agakira, kuko ubushobozi yari afite yabumariye mu kwifuza, kuko ahora arwaye.

Mu minsi ishize yagiye kwa muganga bamubwira ko mu kuboko kwe harimo ikibyimba, ariko iyo asubiyeyo icyo bamufasha ni ukumuha imiti igabanya uburibwe, ntakindi bamukorera.

Atekereza ko aramutse agiye kuvurizwa hanze bishobora kugira icyo bitanga.

Mu buzima bwe uretse kwirirwa mu rugo no gufata imiti imutwara hafi 20.000 Frw mu minsi ibiri, ntakindi Junior abasha gukora.

Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Call Me na Wampaye iki za Urban Boyz, Niko nabaye ya Zizou Alpacino, Ibidashoboka ya Knowless Butera n’izindi nyinshi.

Uretse abamugeera inkunga, bamwe mu byamamare batangiye kumukorera ubukangurambaga bwo kumusabira ubufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa