Uburyo Riderman na Bull Dogg babaze inkuru yabo y’ibinyacumi bagatanga ishusho y’uruhererekane rw’abaraperi
Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2024

Gatsinzi Emery [Riderman] na Ndayishimiye Malik Bertrand [Bull Dogg] bakomeje kunyeganyeza inshundura z’umuziki binyuze mu kuba barafatanyije nyuma yo kubirota mu gihe kirekire bagashyira hanze uruhurirane rw’indirimbo bise ‘Icyumba cy’Amategeko’.

Ibyishimo byasaze benshi muri Mata 2024 ubwo Riderman yatangazaga ko afitanye umushinga wagutse w’indirimbo yakoranye na Bull Dogg.
Kuva icyo gihe amashyushyu yatangiye kuba menshi ku bakunzi b’umuziki nyarwanda bibaza uko bizaba bimeze cyane ko aba bagabo bombi bari mu bihariye mu buryo bw’imyandikire.
Ariko na none hakanazamo ikibazo cyo kuba aba bombi mu ntango za Hip Hop aho wasangaga bahanganye.
Ibi ahanini bigashingira ku kuba Bull Dogg yari mu baraperi bibanda ku nkuru z’ibibazo bikomereye rubanda.
Mu gihe Riderman wasangaga akenshi agaruka ku nyandiko zigaruka ku kwivuga ibigwi n’ibintu bituma abantu barushaho kuryoherwa n’ubuzima.
Umuntu abivuze neza Bull Dogg yakoraga ‘Old School’ naho Riderman akabarizwa muri ‘New School’. Abazi igisobanuro cy’ibi bice bibiri by’injyana ya Hip Hop bazi ko ari nk’imirongo ibiri iringaniye bigoye kugira aho ihurira.
Umubano wa Riderman na Bull Dogg
Nubwo ariko byabaga bimeze gutyo ndetse rimwe na rimwe ugasanga abafana ba Riderman bigoye ko bavuga rumwe n’aba Bull Dogg cyangwa se tuvuge Tuff Gang ariko aba bagabo babaga babanye neza.
Gusa akantu k’ihangana nk’abantu bahuje akazi kandi bakiri mu myaka y’ubuto ntabwo kaburaga.
Mu kiganiro kimwe Riderman yagiranye na City Radio mu myaka yaza 2013.Yumvikanye avuga ko umuhanzi mu Rwanda yemera kandi yakwifuza gukorana na we indirimbo ari Bull Dogg.
Nyuma y’imyaka aba bombi bagiye bakomeza kugerageza gukorana ariko igihe nyacyo bifuza gukorana cyabaye nyuma y’ikinyacumi mu mwaka wa 2024.
Bashimangiye ubumwe bw’uruhererekane rw’abakora Hip Hop
Kenshi uzumva abantu bavuga ngo injyana ya Hip Hop yagarukanye isura nshya ndetse Trap, Drills n’izindi zirimo gukubita inshuro abaraperi basanganwe imikorere muzi y’iyi njyana.
Ubundi ukumva abavuga ko abahanzi bakuru badafatanya n’abato muri uru rugendo ibintu Riderman yigeze kuvuga ko bitagakwiye gufatwa gutyo.

Icyo gihe Riderman yagize ati”Abahanzi hafi ya bose bakuru bagerageza gukorana n’abahanzi bakizamuka n’ibintu byabayeho kuva cyera.
Yongeraho ati”Ntekereza ko ubivuga gutyo ashobora guteza amakimbirane y’ibisekuru, abantu bakabifata gutyo bagatangira gutekereza ko hari amakimbirane hagati y’abahanzi nyamara icyo kibazo kidahari.”
Bitari ibivugwa hari abaraperi bakuru mu bihe bitandukanye wasangaga bavuga ko badashobora kwicarana n’abato, nabo bakiri bato ugasanga babwira abakuru ko agakino kabasize.
Nyamara ariko igitaramo cy’Icyumba cy’Amategeko cyongeye kwerekana ubufatanye bwo hejuru mu bakora iyi njyana, binashimangira imbaraga ziri mu kuba abantu bafatanije nta kintu kidashoboka.
Abaraperi bamaze ibinyacumi bigera muri 2 bigaragaraje uhereye kuri Riderman kimwe na Tuff Ganz: Bull Dogg, Green P, Fireman na P Fla ndetse banaboneraho umwanya wo kwibuka Jay Polly watabarutse.
Abaraperi kandi bakiri bato nabo bahawe umwanya barimo Ish Kevin, Bushali, B Threy, Karigombe, Bruce The 1st na Kivumbi King.
Ibi byerekana ko nubwo havuzwe bombori bombori ariko aba bagabo imikoranire yabo yaba abakuru n’abakiri bato mu myaka iri hejuru, binatanga icyizere kiruseho cy’ahazaza muri Hip Hop.
Icyumba cy’Ametegeko
Umushinga wavuga ko wagutse muri Hip Hop ni uwa Riderman na Bull Dogg wongeye kwerekana igikundiro iyi njyana ifite mu bantu b’ingeri zitandukanye barimo ba Minisitri n’Abambasaderi.
Ndetse kandi ubutumwa bukwiye muri uru ruhurirane rw’izi ndirimbo arizo Hip Hop, Miseke Igoramye, Ametegeko 10, Nkubona Fo, Muba Nigga na Bakunda Abapfu bwakiriwe neza.
Ntibizagutungure guhura n’umuntu wakoze cyangwa wakora ikintu kirimo ubugambanyi ukumva hari ukubwiye ngo ‘Nkubona Fo’ akubwira ko kwitambika inzira z’abandi ngo batagira icyo bageraho nta bwenge burimo.
Ubusanzwe Gatsinzi Emery [Riderman] yabonye ku wa 10 Werurwe 1986 yatangiye kuba inganzamarumbo mu njyana ya Hip Hop mu mwaka wa 2006 ari mu inkingi za mwamba z’umuziki nyarwanda.
Ku ruhande rwa Ndayishimiye Malik Bertrand [Bull Dogg] yavutse ku wa 16 Nzeri 1988, ari mu batangije itsinda rya Tuff Gang ryuje ibigwi mu muziki nyarwanda, yamenyekanye cyane mu 2008 ubwo yakoraga indirimbo zirimo ‘Umunsi w’Imperuka’ hamwe n’iyitwa ‘Imfubyi’.
Igitaramo aba bagabo bakoze kiri mu bikomeye byigeze kubaho mu Rwanda mu mateka ya Hip Hop.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *