Ubushinjacyaha bwahagaritse ibirego bitatu mu bishinjwa Diddy
Yanditswe: Thursday 26, Jun 2025
Abashinjacyaha batangaje ko bahisemo guhagarika ibyaha bitatu biri mu by’ingenzi byashinjwaga umuraperi Diddy, umaze igihe ari kuburana ku byaha bifite aho bihuriye no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubucuruzi bw’abantu.
Ku wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, mu buryo butunguranye, habura umunsi umwe ngo habe impaka za nyuma mu rubanza rwa Diddy ruri kubera i New York, nibwo abashinjacyaha bafashe uyu mwanzuro.
Mu ibaruwa basohoye batangaje ko bahagaritse bimwe mu byo uyu muhanzi yashinjwaga birimo ‘gushaka gushimuta’, ‘kugerageza gutwika ku bushake’ no ‘gufasha cyangwa gushishikariza ubucuruzi bw’abantu mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina’.
Mu rwandiko boherereje, Umucamanza Arun Subramanian, bavuze ko Leta iri gukurikiza amabwiriza y’Ubucamanza yo ‘koroshya no gusobanura neza amabwiriza agenewe abagize inteko iburanisha’.
Ibi bivuze ko ibyemezo byo gukuraho zimwe mu ngingo zari mu rubanza, nk’uko byatangajwe haruguru, bijyanye n’uko umucamanza yasabye ko urubanza rugabanyirizwa ingingo, inteko iburanisha igahabwa amabwiriza yoroheje kandi yumvikana neza.
Amakuru yizewe avuga ko abashinjacyaha bananiwe kugaragaza ibimenyetso bihagije byo gushinja Diddy gushimuta abahoze ari abakozi be, Capricorn Clark (wajyanywe mu nyubako agahabwa ikizamini cya "lie detector" kugira ngo harebwe niba yaribye ibikoresho bya Diddy), ndetse na Cassie, bivugwa ko yajyanywe ku ngufu agafungiranwa muri London Hotel.
Ibi bishobora kuba ari imwe mu mpamvu zatumye bahitamo gukuraho izo ngingo mu rubanza, kuko kwemeza ibyo byaha mu rukiko bidashoboka kuko nta bimenyetso bifatika bifasha inteko iburanisha kubifata nk’ukuri kudashidikanywaho.
Igitangaje kurushaho ni uko abashinjacyaha banaretse gukurikirana icyaha cyo kugerageza gutwika, aho bivugwa ko Diddy yaba yaraturikirije imodoka ya Kid Cudi kubera ishyari rikabije yamugiriye biturutse ku kumutwara Cassie.
Nubwo ibi byavuzwe cyane mu rukiko no mu itangazamakuru, mu gihe cy’urubanza abashinjacyaha nta na rimwe bagaragaje gihamya ihuza Diddy n’icyo gikorwa cyo gutwika imodoka.
Ibi nabyo bishimangira icyemezo cyabo cyo gukuraho zimwe mu ngingo zikomeye bamushinjaga, kubera ikibazo cy’ibimenyetso bidahagije.
Izi ngingo zombi, gushaka gushimuta no kugerageza gutwika, zifitanye isano n’icyaha gikomeye Diddy akurikiranyweho cyo gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biciye mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Ku bijyanye n’icyaha cyo gufasha cyangwa gushishikariza ubucuruzi bw’abantu mu rwego rw’imibonano mpuzabitsina, abashinjacyaha ntibasobanuye neza ingingo nyayo bagiye gukuraho mu mabwiriza agenewe inteko iburanisha.
Gusa ntibigeze bavuga ko baretse burundu ibirego byose bijyanye n’ubucuruzi bw’abantu, ahubwo bagiye gukuraho bimwe mu bice byabyo, cyane cyane ibijyanye no gufasha cyangwa gukorana n’abandi mu gukora ibyo byaha.
Abashinjacyaha kandi basabye ko hagaragara mu mabwiriza y’inteko iburanisha ko nubwo abagore nka Cassie na Jane Doe bashobora kuba baremeye gukora imibonano mpuzabitsina mu bihe byashize, ibyo bitavuze ko batari bafite uburenganzira bwo kubihagarika igihe icyo ari cyo cyose. Ibi bivuze ko icyaha gishobora gukorwa nubwo habayeho uburenganzira bwa mbere, ariko bukaza kuvanwaho.
Abashinjacyaha banavuga ko inteko iburanisha ikwiye kubwirwa ko uko byagenda kose kuba umugore nka Jane, kuba yarahawe amafaranga cyangwa indi nyungu, bitavanaho ko ashobora kuba yarakoreshwaga ku gahato. Ibi bikaba bifitanye isano n’icyaha cyo gucuruza abantu mu rwego rw’imibonano mpuzabitsina.
Abashinjacyaha bashaka ko abagize inteko iburanisha batayoborwa n’amagambo akomeye nko “gufunga ku ngufu” cyangwa “uburaya” gusa, ahubwo bakita ku buryo bwose bushobora kwemeza ko habayeho guhatira muntu gukora imibonano atabishaka, kabone n’iyo haba hari amafaranga yahawe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *