Mu mukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 wahuje Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Paraguay, wabereye kuri Stade ya Philadelphia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubushyuhe bukabije bwabaye kimwe mu byaranze uwo munsi, aho bwarenze dogere 40°C.
Uyu mukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, mu gihe ibice byinshi bya Amerika byari byugarijwe n’ubushyuhe budasanzwe, bituma inzego zibishinzwe zisaba abaturage kwitwararika no gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zabwo.
Mu masaha yegereye saa Kumi z’amanywa ku isaha yo muri Philadelphia, ubushyuhe bwari bwazamutse bugera kuri dogere 43.3°C, ibintu byatumye hibazwa uko bwashoboraga kugira ingaruka ku bakinnyi ndetse n’abafana bari muri stade.
Ishyirahamwe Mpuzamahanga riharanira uburenganzira bw’abakinnyi b’umupira w’amaguru (FIFPRO) rimaze igihe rigaragaza impungenge ku mikinire mu bihe by’ubushyuhe bukabije, rivuga ko ubuzima bw’abakinnyi bukwiye guhabwa umwanya wa mbere.
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu mihindagurikire y’ibihe bwerekanye ko imikino imwe n’imwe yo muri iri rushanwa yari ikwiye gusubikwa cyangwa igahindurirwa amasaha bitewe n’ubushyuhe bushobora kugira ingaruka ku buzima bw’abayikina.
Abahanga mu by’iteganyagihe bagaragaza ko iyo igipimo kizwi nka Wet Bulb Globe Temperature (WBGT) kigeze ku rwego runaka, umubiri w’umuntu ugira ikibazo cyo kwigabanyiriza ubushyuhe, bikongera ibyago byo kurwara indwara ziterwa n’ubushyuhe bukabije.
Mu rwego rwo kugabanya izi ngaruka, FIFA yashyizeho gahunda yo guhagarika umukino hagati muri buri gice kugira ngo abakinnyi babanze banywe amazi. Hari kandi ibikorwaremezo byashyizwe muri stade bifasha kugabanya ubushyuhe, ndetse n’amatsinda y’ubutabazi aba yiteguye gutabara uwagira ikibazo.
Nubwo habaye ibi bibazo by’ikirere, umukino warakomeje urangira u Bufaransa butsindiye Paraguay igitego 1-0. Iki gitego cyatsinzwe na Kylian Mbappé, gihesha u Bufaransa itike ya 1/4 cy’irangiza.
Ni ku nshuro ya kane yikurikiranya u Bufaransa bugera muri iki cyiciro cy’Igikombe cy’Isi, aho butegerejwe kuzahurira na Maroc, yasezereye Canada iyitsinze ibitego 3-0.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *