Ubutumwa bwa Mariya Yohana ku rubyiruko rwishora mu biyobyabwenge n’inzoga
Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026
Mariya Yohana yakebuye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi, ahamya ko nk’ababyeyi ari ibintu bibashavuza iyo bumvise amakuru y’ababaswe nabyo.
Ibi Mariya Yohana yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yanakomozaga ku bitaramo bamazemo iminsi bizihiza ‘Intwari z’u Rwanda’.
Ubwo yari abajijwe ku rubyiruko rw’uyu munsi, Mariya Yohana yavuze ko nta mwana udakosa, ariko ikimufasha ari umubyeyi uhora amukebura, bityo abasaba gukebuka kandi bagafatira urugero ku nkotanyi.
Ati “Urubyiruko rwacu, icya mbere ndabanza kuvuga ko nta mwana udakosa kandi uwakosheje agarurwa n’inyigisho z’umubyeyii cyane ko Igihugu cyacu kibari hafi. Mu kuzamuka kwabo nibarebe uko gisa banarinde ibyagezweho […] nibafatire urugero ku Inkotanyi.”
Uyu mubyeyi yasabye urubyiruko kwirinda guta agaciro, bagahora bumva impanuro z’abayobozi ariko bakirinda inzoga n’ibiyobyabwenge.
Ati “Ndasaba urubyiruko, hari ijambo birengagiza, kumva ngo uriya mwana anywa ikiyobyabwenge, urumva kuyoba ubwenge uri muto, ni ikibazo. Kuki mushaka kuba ibicucu kandi ugikomeye u Rwanda rugushakaho ibindi bikomeye ariko bakavuga ngo uriya we yishwe n’ibiyobyabwenge. Ndasaba urubyiruko birinde kubatwa n’ibiyobyabwenge n’inzoga.”
Ni ubutumwa uyu mubyeyi yatanze mu gihe yanakomozaga ku bitaramo amazemo iminsi azenguruka u Rwanda ari kumwe n’abandi bahanzi nka Muyango, Sophie Nzayisenga, Samora Michel n’abandi bari gutaramana n’abakunzi b’umuziki mu gihugu hose bizihiza ‘Intwari z’u Rwanda’.
Ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Nyanza bigakomereza i Nyagatare ndetse na Musanze, byitezwe ko mu mpera z’iki cyumweru bizabera i Rubavu ku wa 30 Mutarama 2026 mbere y’uko ku wa 31 Mutarama 2026 bisorezwa i Kigali.
Ati “Igitekerezo cyaturutse ku munsi wo kwizihiza Intwari z’u Rwanda, dusanga dukwiye gutegura ibitaramo bizenguruka Igihugu tutari kwamamaza umukandida mu matora ahubwo turi kwamamaza ubutwari by’umwihariko bw’Inkotanyi, ibyo bakoze batanze ubuto bwabo, bameneye amaraso yabo u Rwanda batanaruzi.”
Ibi bitaramo kuva byatangira ni bimwe mu byitabirwa ku kigero cyo hejuru, ibyo Mariya Yohana ahamya ko byamushimishije.
Ati “Twabonye abantu bitabiriye, tubona ababyeyi, urubyiruko n’abana cyane ko aribo baba babwirwa cyane kugira ngo bazatere ikirenge mu cya bakuru babo.”
Mariya Yohana ni umwe mu bishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka ishize rubohowe n’Ingabo za FPR Inkotanyi.
Ku rundi ruhande uyu mubyeyi yavuze ko abona u Rwanda rufite imbere heza kuko rufite urubyiruko rwiza rufite inyota yo kwiga ndetse no kumenya ariko nanone bakaba banafite ubuyobozi bwiza.
Mariya Yohana, Muyango, Sophie Nzayisenga n’abandi bahanzi bari mu bitaramo bizenguruka Igihugu bizihiza ’Intwari z’u Rwanda’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *