skol
fortebet

Ubutumwa n’amafoto Clarisse Karasira yashyize hanze byatumye aterana amagambo n’abafana be

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize hanze amafoto ari kumwe n’umwana aherutse kwibaruka ayaherekeresha amagambo asa nukebura abakobwa ababwira ko yanze kwiyandarika mu bukobwa bwe ariko bizamura impaka nyinshi zatumye aterana amagambo n’abafana be.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse kwibaruka imfura ye, yashyize amafoto n’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, byazamuye impaka ndende hagati ye n’abafana.

Amafoto agaragaza Clarisse Karasira ari mu mihanda yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, afite ingobyi y’akagare batwaramo abana, yayiherekesheje ubutumwa busa n’ubukebura abandi bakobwa bishobora mu ngeso mbi.

Yateruye avuga ko yanze kwiyandarika, agatera umugongo irari ry’ibyiza byashoboraga kumwangiriza ubuzima.

Yagize ati “Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki.”

Yasoje ubutumwa bwe agira ati “Bakobwa beza b’iwacu twiyubahe, turebe kure Kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni.”

Kiiza Venant wahise atanga igitekerezo kuri aya mafoto n’ubutumwa bya Clarisse, yagize ati “None se wanze guheka umwana mu mugongo ngo abazungu bataguseka??”

Mu kumusubiza, uyu muhanzikazi, yagize ati “Ariko mujye musobanuka. Waheka umwana ugiye kujya mu modoka? Cyangwa urumva undusha kumenya uko nita kumwana nibyariye? Abantu bamwe muranshanga pe.”

Abandi batanze ibitekerezo, bahise babwira Clarisse Karasira ko icyo yarushije abandi ari amahirwe, atari ubupfura n’ubwitonzi.

Uwiyita A Night in Kigali kuri Twitter, yagize ati “Ugira ngo ni ubupfura cyangwa uburokore wabarushije? Jya ushimira Imana ariko abo bitakundiye ntabwo ari uko ari ibihomora cyangwa batutse Imana.”

Uwitwa Kokoliko na we yagize ati “Abantu bose ntibahirwa n’ibintu bimwe cyangwa kimwe rero waratomboye gusa nta nubwo Abanyarwandakazi bose bashobora kubaho nkawe. Komeza inzira watangiye.”

Clarisse Karasira wagerageje gusubiza buri wese ndetse n’abakoreshaga imvugo zisa nk’iziremereye, yagize ati “Ndabyemera buri wese afite umugisha we. Icyo navuze ni uko kwirinda ingeso mbi bifasha bifite akamaro kenshi ari yo mpamvu nabishishikarije abandi. Niba utabibona uko ntacyo bitwaye. Wikwirirwa ukurikiza inama zanjye.”

Ibitekerezo

  • Hari uwanavuze ariko amateka ye muri Gheto i Byumba. Ko we mutamuvuga?

    Ni byiza cyane wagize amahirwe

    Nakure ubwibone aho
    Arusha iki abandi c
    Bagushima kwiruka ukarenga iwanyu sha(ngaho mushyire mumugongo niba ubarusha umuco nyarwanda)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa